Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kayonza: Umukozi w’Akarere yafunzwe akekwaho kwiba intanga z’amatungo

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruratangaza ko rwataye muri yombi uwari umukozi w’Akarere ka Kayonza ushinzwe ubworozi akurikiranyweho kunyereza intanga z’amatungo zari zigenewe gukoreshwa muri gahunda ya Girinka.

Uyu mukozi yatawe muri yombi tariki ya 3 Mutarama 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza imiti n’ibikoresho byari bigenewe kuvura inka zitangwa muri gahunda ya Girinka zimwe bikaziviramo gupfa ndetse no kunyereza intanga zari zigenewe guterwa izi nka.

RIB ivuga ko mu ikorwa ry’ibyaha yagiye yifashisha inyandiko mpimbano aho yakoze urutonde rw’abantu ba baringa rugararagaza ko hari abakiriye imiti ndetse n’ibikoresho byagenewe kuvura amatungo kandi batarabyakiriye.

RIB yibukije abaturarwanda bose ko itazihanganira abakora ibyaha nk’ibi byo kunyereza umutungo, inabasaba kubyirinda kuko bihungabanya ubukungu bw’Igihugu kandi ko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Kuri ubu uregwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Kugeza ubu uyu mukozi akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo, iki cyaha kikaba gihanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Uhamwe n’iki cyaha ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro ku mutungo yanyereje.

Icyaha cya kabiri akurikiranyweho ni ugukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 12 y’itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Uwagikoze iyo kimuhamye ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3 000 000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu.

Icyaha cya gatatu ni uguhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’inkiko akatirwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri ariko atarenze miliyoni eshatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Jean Damascene IRADUKUNDA/kglnews.com

Related posts