Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kayonza , Umugabo yatawe muri yombi amaze gusambanya abana b’ abahungu batanu , none bimaze kubagiraho ingaruka zikomeye

 

Mu Karere ka Kayonza haravugwa inkuru ibabaje , aho umugabo w’ imyaka 34 y’ amavuko , yamaze gutabwa muri yombi n’ inzego z’ umutekano nyuma yo gukekwaho gusambanya abana b’ abahungu batanu mu bihe bitandukanye bikabagiraho ingaruka zikomeye

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko aba bahungu uko ari batanu barimo ufite imyaka 17,13,19,15 n’undi w’imyaka 15.

Aba bose batanga ubuhamya ko yagiye abashuka akabasambanya mu bihe bitandukanye ndetse ngo akanabatera ubwoba ko uzabivuga azamugirira nabi.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2023, mu Mudugudu wa Rwabarema mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare.

 

Gatanazi Longin , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kabare , yabwiye kiriya gitangazamakuru twavuze ko uyu mugabo koko yatawe muri yombi akekwaho gusambanya aba bahungu,yagize ati “ Ni umugabo w’imyaka 34 wari uhamaze amezi atandatu akora akazi k’ubufundi aho yahageze avuye mu Majyaruguru, twabashije kumenya ko rero yari amaze amezi atandatu asambanya abana b’abahungu abashukishije amasambusa,ibisheke, amafaranga n’ibindi byinshi, kugira ngo bimenyekanye umwana umwe yatangiye kubabara mu kibuno atangira kunanirwa kwicara ari nako acibwamo abibwira umubyeyi we na we abigeza ku buyobozi.”

Uyu muyobozi yavuze ko ejo umubyeyi umwe yatanze iki kibazo mu nama abandi na bo baboneraho bagaragaza ko hari umugabo uri gusambanya abana babo basaba ko yakurikiranywa, gusa ngo ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi yarabihakanye.

Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo bakamenya ko abahungu na bo basambanywa aho kumva ko umwana w’umuhungu afite ubwigenge ndetse ngo nta cyamubaho.( ivomo: IGIHE.COM)

Related posts