Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kayonza: Imbwa zari zarabujije amahwemo Abaturage akazo kashobotse!

ikibazo cy’imbwa zaryaga abantu mu Murenge wa Gahini ho mu karere ka Kayonza cyari kimaze igihe dore ko muri iki cyumweru hari abo zariye.

Kuri ubu imbwa umunani zari zimaze iminsi zirya abaturage zishwe zirozwe mu rwego rwo gutanga umutekano mu baturage.

Izi mbwa zikaba zishwe kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2023 mu Mudugudu wa Akabeza mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini.

Nyuma y’uko zimwe muri izi mbwa zibuze shebuja yitabye Imana wazigaburiraga zikabura ibyo zirya zatangiye urugomo zirara mu baturage ndetse n’amatungo zirarya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Murekezi Claude, yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano hafashwe umwanzuro wo kuzica kugira ngo bakumire ko zakomeza kurya abaturage.

Ati “Ni imbwa hagati y’umunani n’icumi, uwazororaga yitabye Imana zihita zitangira guteza umutekano muke. Zose zari zimaze gukomeretsa abaturage bane, rero twifashishije imitego yemewe n’amategeko twica mbwa umunani, twaziroze.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko izi mbwa nyuma yo kuzica zatabwe, izindi ebyiri bakaba bakiri kuzishakisha kugira ngo nazo zicwe umutekano wongere kuboneka mu baturage.

Gitifu yasabye abafite imbwa  kumenya umutekano wazo ndetse bakanazikingiza ku gihe cyagenwe.

Ati “Turasaba abatunze imbwa mu ngo zabo kuzicunga no kuzikingiza. Ikindi mu gihe zagaragaza ibimenyetso bidasanzwe birimo nk’ibisazi, turabasaba kwegera ubuyobozi bukabafasha zitari zateza umutekano muke mu baturage. Ikindi abaturage babona imbwa zizerera zidafite ba nyirazo babibwire ubuyobozi kuko hari ubwo usanga ziriye abantu.”

Kuri ubu abariwe n’izo mbwa bahawe ubuvuzi n’abaganga ubuyobozi bukaba buvuga ko kuri ubu bameze neza.

Jean Damascene Iradukunda kglnews I Kayonza.

Related posts