Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kayonza! Ibyabaye byatumye benshi bavuga ko isi igeze ku musozo , ubwo umugabo yararanye n’ inshoreke ye ariko bucya yamugaritse none bagize ikikango

 

Amahano yabereye mu Karere ka Kayonza yatumye benshi bagira urujijo aho inkuru iteye agahinda yasakaye muri aka Karere nyuma y’ uko umugabo wo mu Murenge wa Gahini , yararanye n’ inshoreke ye ariko bucya yashizemo umwuka.

Abaturage bo muri kariya Gacye kabereyemo ariya mahano , bavuze ko uyu mugabo ngo yapfiriye ku mugore wari inshoreke ye aho ngo yajyaga atahayo rimwe na rimwe cyane cyane iyo yabaga yamaze gusinda, iyi nkuru yakuye imitima yebenshi yasakaye kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2023, mu Mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini.

Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera waranye n’ inshorekeye yari afite imyaka 63 y’ amavuko.

Rukeribuga Joseph , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gahini wabereyemo aya mahano yameye aya makuru avuga ko uyu mugabo yapfiriye mu buriri bw’ inshoreke ye , inzege z’ Umutekano ngo zikaba zikomeje gukora iperereza kgira ngo hamanyekanye icyo yazize. Mu magamboye ye yagize ati“ Ejo bundi nka saa Mbili z’ijoro nibwo umugabo w’imyaka 63 yagiye ahantu anywa inzoga arasinda, atahana n’umugore wari inshoreke ye kuko si ubwa mbere bari batahanye.”Umugore yatubwiye ko bageze mu rugo bakoze imibonano mpuzabitsina barangije bararyama, mu gitondo umugore yarabyutse amusiga mu buriri ajya gushaka icyo barya agarutse arebye asanga undi yapfuye ahita atangira gutabaza.”

Uyu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gahini yakomeje avuga ko bahise bajyayo n’izindi nzego zishinzwe umutekano banzura ko umurambo woherezwa ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ujye gukorerwa isuzuma hamenyekane icyo nyakwigendera yazize.

Kigali: Nyina yari avuye kwiragiza Imana , ageze mu rugo inkuru y’ icyamugongo ihita imwakira agikandagira mu rugo rwe , none amarira ni yose

Uyu muyobozi w’ umurenge wa Gahini , yasabye abaturage kujya bipimisha kugira ngo bamenye uko umubiri wabo uhagaze ngo kuko hari igihe umuntu aba afite indwara ariko atabizi. Uyu muyobozi kandi yasabye kwirinda ubushoreke n’ ubusambanyi ngo kuko nabyo bishobora kubakururira ibyago bikomeye byatuma ubuzima bwabo bujya mu kaga.

Reba iyi nkuru mumashusho

Related posts