Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Kate Bashabe yashyize umucyo ku bivugwa ku rukundo rwe na Sadio Mane

Umujejetafaranga Kate Bashabe n’ubwo we atemeranya n’abamubona nk’umuherwe yashyize umucyo ku bivugwa ko yigeze gukunda na Radio Mane bikaza kurangira batandukanye.

Mu minsi yashize nibwo haje inkuru zivuga ko uyu mukobwa ari mu rukundo n’uyu musore Sadio Mane biturutse ku ifoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa yambaye umupira wanditseho amagambo y’urukundo bisa n’aho yaragenewe uyu musore.

Mu kiganiro na radio Rwanda, uyu mukobwa yavuze ko ibyo byose ari ibihuha, avuga ko atigeze akundana n’uyu musore ko ibivugwa byose ari ibyo abantu bitekerereje.

Yagize ati, “Ibyo byose ni ibihuha, byose byatangiye ubwo nari nagiye kureba umupira ndetse Sadio Mane nawe yari yakinnyemo, abantu bavuga ko Kandi nari nambaye umupira wanditseho amagambo y’urukundo bigaragaza ko ndi mu rukundo na we, ibyo byose n’ibyo abantu biyandikiyeho ngew ntabwo nigeze nambara umupira wanditseho ayo magambo.”

Kate Kandi yahise akomoza ku rukundo rwe ndetse n’abavuga n’amakuru aherutse kuvugwa ko yibarutse imfura mu minsi yashize.

Yagize ati, “Abavuga ko nabyaye barabeshya, ngewe ndacyari umukobwa Kandi mfite n’umukunzi.”

Related posts