Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Karongi: Yatanze kuri mpa numve, nono ubukwe bwahagaritswe ku munota wa nyuma nyuma yo gusanga umugeni harimo akantu kinjiye

 

Ni agashya kabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Mata 2023, nibwo ubukwe bw’umusore n’inkumi biteguraga kurushinga bwahagaritswe igitaraganya nyuma y’uko ubuyobozi bw’Itorero ADEPR mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi butahuye ko umugeni atwite.

Ubukwe bw’aba bombi bwari buteganyijwe Ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023. Nk’uko bisanzwe bigenda muri ADEPR, tariki 14 Mata 2023, buri buke ubukwe buba, ubuyobozi bw’itorero bwapimishije uwo mugeni busanga aratwite buhita buhagarika ubwo bukwe.

Umwe mu bayobozi b’Itorero ADEPR yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko ubu bukwe icyatumye buhagarikwa ari uko basanze uwo mukobwa atwite.Ati “Twebwe ntabwo dushyingira umukobwa tutabanje kumupimisha. Umuganga tuba tumufite. Ntabwo Itorero ADEPR ryemera gushyingira umukobwa utwite kuko aba yarakoze icyaha cy’ubusambanyi.’’

Yavuze ko abitegura kurushinga itorero ribigisha inyigisho z’umubano, ubukwe bwaba bwegereje abageni bagahabwa impanuro.Ati “Ubwo rero ababirenzeho ntabwo twemera kubashyingira. Iyo bazashyingirwa nk’ejo tubapima none nimugoroba. Umusore yemeraga ko inda ari iye. Umusore n’umukobwa bitegura gushyingirwa tubagira inama yo kwirinda guhura ngo bakore imibonano mpuzabitsina, bakazayikora ari uko twamaze kubasengera.”

Umusore wahagaritswe habura amasaha make ngo akore ubukwe yavuze ko ubukwe bwe bwakomeje.Yakomeje ati “Ubukwe bwanjye bwarabaye umbwire nguhe n’amafoto y’ubukwe bwacu.”

Amakuru kiriya gitangazamakuru twavuze haruguru cyahawe na bamwe mu bari batumiwe muri ubu bukwe ni uko uyu musore akimara kubona ADEPR yanze kumushyingira, yashatse umupasiteri wo mu rindi dini arabasezeranya.

 

Related posts