Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Karongi: Umusore yishe nyina amukubise umuhini, inkuru irambuye…

Ni mu Mudugudu wa Rwimpongo, Akagari ka Ruragwe mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi , haravugwa inkuru y’ umusore w’ imyaka 20 wishe nyina w’ imyaka 47 y’ amavuko amukubise umuhini amuziza ko atamuhaye amafaranga yo kugura intebe y’ inyuma y’ igare, aya mahano yabaye ku i saa Cyenda zo mu rukerera rwo ku wa 04 Nzeri 2022.

Amakuru avuga ko ku i saa Yine z’ Ijoro zo kuri iriya tariki twavuze haruguru uyu musore yatashye yasinze atongana na nyina , abanyerondo baramutwara bajya kumuganiriza, ngo byageze saa Munani z’ ijoro umusore amaze gutuza inzoga zamushizemo , abanyerondo baramuherekeza , bagezeyo nyina w’ umusore arakingura.

Mushimiyimana Gratien , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akagari ka Ruragwe , yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko abanyerondo bamaze kugenda , abaturanyi bumvise ibintu bihondagura , batabaye basanga uyu musore amaze kwica nyina akoresheje umuhini. Ati “Yashatse gutoroka baramufata, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rubengera. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.’’

Uyu musore w’ imyaka 20 bivugwa ko yari afite imyitwarire yo gushaka kwigarurira imitungo yasizwe na se , adashaka ko icungwa na nyina. Nyina yari aherutse kuguza ibihumbi 70 frw mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya, amugurira igare ngo ajye anyonga ariko byarangiye amwishe amuziza amafaranga yo kugura intebe y’ igare.

Mu butumwa ubuyobozi bw’ Inzego z’ ibanze zahaye abaturage bwabasabye kujya batangira amakuru ku gihe no kwiyambaza inzego z’ ubuyobozi aho kwihanira.

Related posts