Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Karongi: Umurambo w’ uruhinja wasanzwe mu gikapu, RIB yatangiye iperereza

Mu mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Kibilizi , wo mu Karere ka Karongi haravugwa inkuru ibabaje aho umurambo umwana w’ uruhinja wasanzwe mu gikapu, wabonywe n’umukozi wari ugiye kumena imyanda mu kimpoteri.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko uyu murambo watoraguwe kuri uyu wa 26 Mutarama 2023, abatuye muri ako gace babonye uwo murambo , bavuze ko ushobora kuba watawe n’umwe bagore bicuruza kuko aho watoraguwe hari akabari kandi akabamo abagore benshi bicuruza.

Habimana Viateur , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibilizi yabwiye kiriya kinyamakuru twavuze haruguru ko uyu murambo wabonywe n’umukozi wari ugiye kumena imyanda mu kimpoteri, Ati “Turakeka ko uyu mwana yatawe mu gitondo kuko yabonetse saa tanu z’amanywa.”

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB bakimenya aya makuru, bageze aho uyu murambo wabonetse batangira iperereza.Umurambo w’uru ruhinja wajyanywe ku Bitaro bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma.

Related posts