Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Karongi: Umunyamakuru w’ igitangazamakuru gikomeye mu Rwanda yanenze abayobozi none yafungiwe mu nzererezi

 

 

 

Ngoboka Sylvain ni umunyamakuru ukorera mu ntara y’Uburengerazuba akaba amaze iminsi ine afungiwe mu kigo gifungirwamo inzererezi cyitwa Tongati Transit center nyuma y’aho anenze abagize komite nyobozi y’akarere Karongi.

Inkuru mu mashusho

Umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda News 24 gikorera muri iyi ntara avuga ko tariki ya 9 Nyakanga 2023 yagiranye ikiganiro n’uyu munyamakuru, Ngoboka anenga imyigire y’abayoboye Karongi, kandi arakeka ko ifungwa rye rifite aho rihurira na cyo.

Ngoboka muri iki kiganiro yumvikana asesengura amakosa yakozwe n’ubuyobozi bwa karere ka Karongi mu kwirukana abakozi mu buryo butemewe n’amategeko,abo bakozi bareze baratsinda, birangira abo bayobozi baciwe amande angana na amafaranga y’u Rwanda miliyoni 18. Aya mafaranga yoyongera kuyandi yabanje akaba agera kuri miliyoni 22.

Ngoboka icyo gihe yagize ati: “Iyo ugiye kureba, ukabona abayobozi nk’aba ngaba bafashe ibyemezo bitari fair, ukareba niveau d’etudes bafite, ugasanga ntabwo ibemerera kuba bakora ibyo bintu. Nkawe capacité intellectuelle ufite, nakubwira ngo wice umuntu ukajyayo?”

Ngoboka yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2023 ubwo yari mu kabari mu murenge wa Rubengera, ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubengera, hanyuma ajyanwa mu kigo cy’inzererezi cya Tongati.
Umuyobozi w’ikinyamakuru Umuryango Ngoboka yari amaze igihe kinini aha amakuru, Hakuzwumuremyi Joseph, yatangaje ko amakuru yamenye ari uko ubwo uyu munyamakuru yatabwaga muri yombi, abamufashe bamusabye ibyangombwa bimwemerera gukora uyu mwuga, icyakoze arabibura, bamutwara batyo. Ati: “Baramubaza ngo ‘Uri umunyamakuru?’ Bati ‘Zana ibyangombwa byawe by’itangazamakuru’. Birangira gutyo bamufashe.”

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukase Valentine yatangarije Primo Rwanda ko atazi impamvu yatumye Ngoboka afungirwa mu nzererezi. Ati: “Uko twabyumvise nyine, Ngoboka yafashwe muri opération y’inzererezi. Murabizi ko hajya haba imikwabu yo gufata abantu bari aho, bazerera, badafite ibyo bakora. Ubwo rero, ntabwo nzi rwose uko yageze muri izo nzererezi.”

Visi Meya Mukase usanzwe ari mu bayobozi bafite mu nshingano ikigo cy’inzererezi cya Tongati, yasobanuye ko atabonye umwanya wo gukurikirana ngo amenye icyatumye uyu munyamakuru afungirwa mu kigo cy’inzererezi, icyakoze ngo areba uburyo yakurikirana iki kibazo.

Ngoboka amaze imyaka igera ku 9 akorera itangazamakuru muri iyi ntara, by’umwihariko muri Karongi.

Related posts