Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Karongi: Bari bamaze imyaka ibiri babana mu buryo budakurikije amategeko, yamwituye kumutwika akoresheje peteroli

 

Mu mudugudu wa Cyimana, Akagari ka Kibilizi, Umurenge wa Rubengera ,kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023, nibwo humvikanye inkuru yaho umugabo witwa Ukwishaka Dan ari gushakishwa n’ inzego z’ ubutabera nyuma yo gukekwaho gutwika umugore we bari bamaze imyaka ibiri babana mu buryo budakurikije amategeko.

Mukeshimana Clementine uturanye n’uyu muryango yavuze ko saa 22:35 z’ijoro yumvise uyu mugore atabaza, avuga ngo umugabo aramwishe, agezeyo asanga ni umugore wahiye mu maso, mu gatuza no ku maboko,Ati “Nagezeyo nsanga ni umugore wahiye. Nasanze ari kuvuga ngo nihanganye kenshi none nirwo narindiriye. Twamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera, tugezeyo abaganga bahita bafata umwanzuro wo kumwohereza ku Kibitaro Bikuru bya Kibuye.”

Mukeshimana yavuze ko bakigera muri uru rugo umugabo atari ahari ariko bakivuga ko bagiye kubohereza ku bitaro bya Kibuye uwo mugabo yahise agaruka ndetse ajya mu rugo kuzana imyenda yo gusimbuza iyo Mukeshimana Odette yari yambaye nayo yari yahiye.Ukwishaka nyuma yo kuzana imyenda yasubiye mu rugo iwe kuzana umwana wabo w’umwaka n’amezi ane, ntiyagaruka ku buryo imbangukiragutabara yajyanye umugore we ku Bitaro bya Kibuye irinda ihaguruka ataragaruka.Abatabaye bavuga ko bumvise uyu mugore anuka peteroli ari nayo bikekwa ko yatwikishijwe.

Habimana Viateur, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibilizi, , yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko aya makuru bayamenye ndetse ko bari gushakisha uyu mugabo gusa ngo ntibaramubona.Ati “Amakuru twayamenye, turi kumushakisha dufatanyije n’inzego z’umutekano na RIB. Ntabwo turamubona na nomero ye yayikuyeho.”

Mukeshimana Odette arwariye ku Bitaro bya Kibuye. Amakuru ava muri ibi bitaro avuga ko bamubaze kuko yari yababaye cyane, gusa ngo uyu mugore yahinduye imvugo, avuga ko atari umugabo wamutwitse ahubwo ari amavuta yamumenetseho mu rwego rwo guhishira umugabo we kugira ngo adakurikiranwaho iki cyaha.

Related posts