Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuruamakuru mashyaImikino

Karasubira Niyo mbi! Kabiri Ku Mugabo? AS Kigali yongeye Kunyabika Gasogi United. [INKURU]

Ku nshuro ya Kabiri y’ikurikiranya As Kigali Yasubiriye Gasogi United Iyitsinda ibitego(2-1) mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wabaye kuri uyu Gatanu, ikipe ya AS Kigali yaherukaga gutsinda Gasogi United mu gikombe cy’Amahoro, yari yongeye kuyakira mu mukino wa shampiyona irayinyabika.

Gasogi United yaje yisize itsenda mu minota ya mbere y’umukino kuko Ku munota wa mbere w’umukino gusa ikipe ya Gasogi yari imaze gufungura amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Hassan Djibrine, ku mupira yari ahawe na Malipangu Théodore maze abafana ba Gasogi United bajya ibicu.

Umunyarwanda yaravuze ngo Akambere kararyoha akanyuma kakarushaho, ninako byagenze rero kuko Ikipe ya AS Kigali yaje kwishyura igitego ku munota wa 27 w’umukino, gitsinzwe na Ndekwe Félix ku mupira yari ahawe na Aboubakar Lawal waje no kuyitsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye, nabwo ku mupira yari ahawe na Aboubakar Lawal.

Uyu mukino wasize Rutahizamu wa Gasogi United, Hassan Djibrine Ibrahim yuzuza ibitego 11 muri shampiyona y’uyu mwaka w’imikino.

Umutoza wa AS Kigali, Cassa Mbungo André yafashije iyi kipe gutsinda imikino ibiri yikurikiranya kuva yagirwa umutoza mukuru asimbuye Mike Hilary Mutebi.

Ikipe ya As Kigali yakinnye idafite kapiteni wayo Haruna Niyonzima ukina hagati mu kibuga kuko yujuje amakarita atatu y’umuhondo.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Bugesera yatsinze ikipe ya Espoir FC igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Sadick Sulley.

Related posts