Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Karabaye! Umunyarwenya umaze kubaka izina hano mu Rwanda yashyize hanze amabanga y’ibyamamare ashobora gutuma batakaza abakunzi babo.

Inzira umuntu anyuramo kugirango ave kurwego rumwe ajye kurundi akenshi iba arindende bitewe naho yanyuze cyangwa uwamuteye ingabo mubitugu.

Mu Rwanda tubona ibyamamare bitandukanye nyamara ntitumenya inzira zamahwa bamwe muribo baba baranyuzemo ariko bikaza kugenda neza bakagera kuntego zabo.

Mamashusho yo mya mwaka yashize y’indirimbo zimwe na zimwe twagiye tubonamo abahanzi nkaba The Ben, OncleAustin, nabandi babaga Bari gukoreshwa mumashusho y’indirimbo zabandi nyamara kurubu nibamwe mubagafashe mubijyanye na Muzika.

Muminsi yashize nibwo twabonye abanyempano babiri bazamuka vuba vuba Igihugu cyose gutagira kubamenya abo ni Burikantu na Buringu nyamara banyuze munzira zinzitane utakwiyumvisha.

Mubutumwa Burikantu yashyize kurukuta rwe rwa Instagram agaragaza uwamwandikiye amusaba ko yamufasha kuzamura impano ye akaba Umunyarwenya.

Mubutumwa butangaje yasubije uyu musore yamubwiyeko natirwanaho ntawe izamufasha kugera kuko inzozi arize kugiti cye, mumagambo ye yagize ati ” nange noherereje ubutumwa bwinshi ibyamamare ariko nabuze uwansubiza ndetse hamwe murabo ntibarasoma ubutumwa bwange

Buri kantu akaba yagiriye inama uyu musore n’urubyiruko ko bagomba guhaguruka bakarwanirira inzozi zabo

Burikantu n’umusore ukiri muto ariko umaze kubaka ibigwi hano mu Rwanda mugisata k’imyidagaduro nk’umunyarwenya wabigize umwuga

Related posts