Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kamwe mu Karere ko mu Rwanda umuturage arimo gusiba icyo ya kariye kugira ngo abone uko yigondera agakingirizo ngo ntihatagira igikorwa bagiye kujya bamanuka kizimbabwe

 

 

Kayonza: Bamwe mu rubyiruko rwo muri kano karere rurimo kurira ayo kwarika nyuma y’ uko abacurizi bamwe bazamuye amafaranga y’ udukingirizo, bagasaba inzego za leta gushyiraho uburyo twajya tutangirwa ubuntu ngo kuko ntibatabikoraho abandura virus itera sida baraba ari benshi cyane cyangwa abatwara inda zitateguwe.

Reba hano iyi nkuru yose  mu mashusho

Ibi uru rubyiruko rwabigaragaje ubwo hari hamaze gusozwa ubukangurambaga bwo kurwanya Virus itera Sida bwari bumaze iminsi 14 bubera muri kano Karere twavuze haruguru.

RBC, Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda giherutse kugaragaza ko Intara y’Iburasirazuba iri mu zibasiwe cyane no kugira ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida.

 

Mu Rwanda nibura 35% y’ubwandu bushya buri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 21.Mu Burasirazuba mu myaka icumi ishize, ubwandu bwa Sida bukomeza kuzamuka kuko nko mu 2010 bwari kuri 2,1%, bugera kuri 2,4% mu 2014/15 na 2,5% mu 2018/19.

Uturere dutatu turi imbere mu kugira ubwandu bwinshi ni utw’Umujyi wa Kigali tugakurikirwa n’utwo muri iyi Ntara turimo Rwamagana, Bugesera, Kayonza, Kirehe na Gatsibo mu gihe utundi tubiri ni Nyamasheke na Kamonyi. Gisagara na Nyaruguru ni two turere dufite ubwandu buke bwa Sida mu gihugu.

Rumwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Kabarondo rwagaragaje ko zimwe mu mpamvu zishobora kongera ubu bwandu, harimo n’ibura ry’udukingirizo aho bishobora gutuma bamwe bakora imibonano mpuzabitsina batwatambaye, abandi bavuze ko babangamiwe n’abacuruzi babona ugiye kukagura [ agakingirizo] bagahita bakazamurira igiciro.Niyonsenga David utuye mu Murenge wa Kabarondo yagize ati “ Hari igihe umucuruzi umugeraho akabona uragakeneye cyane, iyo yabonye ko rero uri kwihuta abizi neza ko nta handi uri bukabone hafi, ka kandi kaguraga 100 Frw ahita agashyira kuri 500 Frw, urumva nawe nk’umuntu ushaka gukemura ikibazo ntabwo uri bugasige, urakagura ariko hari n’abakareka ntibagakoreshe.”

Mawazo Jean Baptiste utuye Rundu muri uyu Murenge wa Kabarondo we yavuze ko byamubayeho, ajya kugura agakingirizo abizi neza ko kagura 100 Frw, ngo umucuruzi ahita akamugurisha 400 Frw.Ati “ Urumva nakaguze kampenze cyane, Leta nishake uko yatwegereza ahantu hazwi twajya tudukura badashobora guhindura ibiciro. Ibi byatuma turushaho kwirinda Sida n’izindi ndwara twakwandura mu gihe dukoreye aho.”

Ibyishaka Donat we yavuze ko uretse no kuduhenda ngo no kutubona ntibyoroshye, yavuze ko ushobora kujya ku bacuruzi barenze babiri ugasanga ntatwo bafite.Musabyimana Belyse we yasabye ko hakongerwa udukingirizo tw’ubuntu ngo kuko abenshi usanga banga kutugura kuko duhenze.Yavuze ko udukingirizo twinshi tugejejwe ku baturage benshi ku buntu biri mu byagabanya kwanduzanya Virusi itera Sida.

Umukozi wa SFH, umuryango Nyarwanda wita ku buzima bw’abaturage, Mushimiyimana Theoneste, yavuze ko bagiye gukwirakwiza udukingirizo kugera ku rwego rw’umudugudu.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascène, yavuze ko abahenda udukingirizo bakwiriye kubireka bakaducuruza bakurikije amabwiriza agendanye n’icuruzwa ryatwo.Yakomeje agira ati “ Ku bigo nderabuzima turahari, ku kigo cy’urubyiruko turahari n’abajyanama b’ubuzima nabo bafite uruhare mu kudutanga. Ariko hagendewe ku cyifuzo cy’abaturage, tugiye gushyiraho za kioske hirya no hino, ugakeneye bimufashe kugasanga ahantu byoroshye.”

Uyu muyobozi yashishikarije urubyiruko kwifata, bakirinda imibonano mpuzabitsina ahubwo bagakora bakiteza imbere aho gushyira imbere ubusambanyi. Yavuze ko bakwiriye kwikunda mbere yo gukora ibintu byose.Mu Karere muri iyi minsi 14,abagera ku 6700 bipimishije ubwandu bwa Virusi itera Sida, muri bo 30 basanzwe baranduye. Abagabo 1600 barisiramuje hanatangwa udukingirizo turenga ibihumbi 56 ku baturage bari badukeneye.

 

Related posts