Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kamonyi:Umugabo nyuma yo kwivugana uwo bashakanye nawe yashatse kwiyambura ubuzima ariko Imana yanga kumutanga ngo abanze ajye kuryozwa ibyo yakoze.

Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Nzeri 2023 mu Mudugudu wa Nyakabande, Akagari ka Buguri, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi nibwo hamenyekanye inkuru ibabaje aho umugabo witwa Nshimiyimana Daniel w’imyaka 26 y’amavuko yicaga umugore we witwa Uwamanishimwe Jacqueline nkuko uwabibonye ari nawe wavugije akaruru atabaza abihamya.

Inkuru mu mashusho

Gusa bikimara kuba uwo mugabo uvugwaho kwica uwo bashakanye nawe ngo yashatse kwikeba ingoto ubuzima buramuryohera abivamo birangira ajyanywe kwa muganga ngo avurwe.

Abaturage ndetse n’ubuyobozi bagize icyo batangaza bavuga ko uyu mugabo wishe umugore we no mu buzima busanzwe yari umuntu udashobotse ndetse ko yabanje kubana n’umugore we ( Nyakwigendera) ku gasozi kari mu murenge wa Gacurabwenge ahateganye n’aha yiciye umugore we, aho bari bamaze igihe kitarenga ukwezi bimukiye.

Gusa umwe mu bavandimwe be ubwo yahamagarwaga abwirwa ibijyanye no kuvura mukuru we wari wajyanywe kwa muganga kubwo kwikata ingoto ariko ntabibashe, yasubije mu n’umujinya mwinshi uwari umuhamagaye ko adashaka kumva ibyo kumuvuza ati“ Ubundi murashakira iki ko avurwa mwakiretse kigapfa”.

Uyu muvandimwe kandi yakomeje abwira umunyamakuru baganiraga ko uyu muvandimwe we yari yaramukuyeho amaboko, ko yari udashobotse anywa ibiyobyabwenge nk’urumogi, ari umujura n’ibindi bihabanye n’indangagaciro zikwiye umuntu ufite ubumuntu.

Bivugwa kandi ko uyu mugore yari atwite inda ishobora kuba yari mu mezi hagati y’atatu n’ane, mu gihe kandi imyaka ya nyakwigendera y’ubukure itavugwaho rumwe kuko bavuga hagati ya 16 na 19 y’amavuko.

Nikuze Chantal ubana mu rugo rumwe n’uyu muryango akaba ari nawe wabonye uko uyu mugabo yica umugore we akanakoma akaruru atabaza, avuga ko uyu mugabo yubikiriye umugore we warimo akaraba hanze imbere y’umuryango w’inzu babamo akamukubita isuka mu mugongo yunamye akaraba, mu gihe abandagara ashaka kugwa amukubita indi mu mutwe agapfa.

Uyu mugore wabirebaga kandi akomeza avuga ko akimukubita isuka mu mugongo yirutse avuza induru atabaza, ari nabwo yabonye amwongera iyo mu mutwe agahita yikubita hasi agapfa avuga ko abantu batabaye ariko basanga umugore byarangiye.

Uwo mugabo nyuma yo kwica umugore we amaze no kumworosa igitenge akabona abantu bamugose yikojeje mu nzu nk’ufite ibyo arimo ashakisha naho ahubwo arimo gushaka kwiyahura. Yitera icyuma mu ijosi biranga, akunda ubuzima yanga gukata ngo ahuze, ari nabwo abari hanze bamuhamagaraga bamubaza ibyo arimo, asohoka kuko ibyo yashakaga byanze.

Mu kiganiro n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere yatangaje ko aya makuru nk’ubuyobozi bayamenye, ko ari umugabo wishe umugore we nawe agashaka kwiyica aho yiteye icyuma ntapfe akajyanwa kwa muganga ariko ko nk’ubuyobozi icyo basaba ababana ari ukubaka imiryango izira amakimbirane n’intonganya, umwe yabona byanze akegera ubuyobozi hakiri kare, agatanga amakuru nubwo ngo haba igihe umwe afatwa bikarangira mugenzi we agiye gutakamba ngo bamubabarire.

Uyu muyobozi kandi avuga ko muri gahunda y’ubuyobozi bw’akarere hari uburyo butandukanye bafite bwo kwegera imiryango, bakayiganiriza, bakayigisha bafatanije n’inzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa hagamijwe kubaka umuryango utekanye, ubanye neza mu mahoro nubwo ngo hatabura bamwe cyangwa bake babusanya na gahunda zigamije kubaka umuryango mwiza.

Ariko nubwo RIB yahageze mbere ikabanza gukora akazi kayo, imodoka y’akarere ka Kamonyi niyo yaje gutwara umurambo wa Nyakwigendera ku Bitaro bya Kacyiru gupimwa.

Icyatumye uyu mugabo yica umugore we cya nyacyo ntabwo kiramenyekana gusa ubwo umugore wabaye hafi yabo akanabona umugabo akubita isuka umugore, agakoma akaruru atabaza, avuga ko uyu mugabo kenshi yabuzaga umugore we kujya hanze y’urugo batari kumwe( yamufuhiraga).

Akanahamya kandi ko ubwo yahingukaga mu rugo avuye guhinga, Nyakwigendera yamumamye, asa n’umucira amarenga yo kutavuga cyane nk’uko bari basanganywe bisanzura. Cyakora na none ngo ubwo baganiraga yasaga nk’usezera nubwo yabitekerejeho nyuma y’uko yicwa.

Related posts