Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kamonyi:kimwe mu bigize Telefone cyahitanye uruhinja rw’amezi arindwi,abaturage barahurura

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 16 Kanama 2023 murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uruhinja rw’amezi arindwi yishwe na Batiri ya Telefone nyuma yuko ituritse.

Inkuru mu mashusho

Uyu mwana wishwe n’inkongi y’Umuriro akaba yitwaga Akezakase Desange mu gihe kandi Papa we yitwa Ntwari Olivier naho mama we akaba yitwa Yamfashije Flavia.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga Bwana Mudahemuka Jean Damascene atangaza ko bakimara kumenya iyo nkuru y’inshamugongo batabaranye n’Inzego z’ubugenzacyaha, Polisi, DASSO n’Ingabo gusa kubw’amahirwe make basanga umwana yamaze kwitaba Imana.

Mu magambo agira ati “yi nkongi y’umuriro yishe uyu mwana yaturutse kuri bateri ya Telefoni ababyeyi be bari basize bacometse bagiye mu kazi iraturika itwika inzitiramubu, ibiryamirwa n’ibindi bikoresho mu nzu nabyo bitwika uburiri umwana yararyamyeho arashya kugeza apfuye.”

Uyu muyobozi kandi akaba  avuga ko abaturage aribo bahageze mbere bagatangira kuzimya igice kimwe cy’inzu ariko kubw’amahirwe make bagasanga uyu mwana ndetse n’ibintu byinshi byo mu rugo byahiye.

Abaturanyi b’uyu muryango kandi bavuga ko ababyeyi b’uyu mwana bari bagiye gushaka ibyatunga umuryango gusa bakaba bari bafite icyizere ko mama we ari butahe vuba.

Umurambo w’uyu mwana kandi wahise ujyanwa mu Bitaro bya Remera Rukoma gukorerwa isuzuma mbere y’uko ashyingurwa.

Ngayo nguko rero twabagira inama yo kujya mwirinda gusiga abana bato mu nzu bonyine mu gihe kandi hari ibikoresho nk’ibi by’ikoranabuhanga byateza ibibazo.

Related posts