Kamonyi: Umusaza w’ imyaka 62 wari utahanye umukobwa yaravanye mu kabari yapfuye icyo yashakaga atakigezeho

Mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugarika, haravugwa inkuru ibabaje y’umugore witabye Imana nijoro aguye mu rugo rw’umugabo bari bahuriye mu kabari. Uwo mugore bivugwa ko yari umukobwa wicuruza.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, ubwo umugabo witwa Semivumbi Abdul, utuye mu mudugudu wa Bikamba, akagari ka Kigese, yasohokaga ajya kunywa mu kabari kari mu gace ka Bishenyi. Aho ni ho yahuriye n’umugore bivugwa ko yishakiraga imibereho mu kwicuruza, ariko amazina ye ntiyatangajwe.

Nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bombi basangiye inzoga muri ako kabari, nyuma bemeranya kujyana iwe. Semivumbi yahise amujyana iwe mu rugo, ariko akihagera, uwo mugore ngo yahise yitura hasi arapfa.

Semivumbi yahise atabaza abaturanyi ababwira uko byagenze, banamenyesha inzego z’umutekano n’abashinzwe iperereza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Bwana Nkurunziza Jean de Dieu, yemeje iby’iyi nkuru mu kiganiro yagiranye na TV1.

Kugeza ubu, icyateye urupfu rw’uwo mugore ntikiramenyekana. Hari abaturage bagaragaje ibitekerezo bitandukanye kuri ibyo byabaye: bamwe bakeka ko yaba yari arwaye, abandi bakavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’ubusinzi cyangwa izindi mpamvu.

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwamaze gutangira iperereza hagamijwe kumenya impamvu nyakuri y’urupfu rwe.