Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kamonyi: Umugore yishwe n’umugabo we

Mu karere ka Kamonyi hishwe umugore bikekwa ko y’ishwe n’umugabo we , wahise unatabwa muri yombi.

 

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama, mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Musambira Akagari ka Giheta Umudugudu wa Cyambwe, nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rw’umugore witwa Nyirantezimana Donatha wari ufite imyaka 45, bikaba bicyekwa ko yishwe anizwe n’umugabo we witwa Hakizimana Celestin wahise unatabwa muri yombi.

Aya makuru yavuzwe kuri uyu muryango ngo yatunguye cyane abaturanyi babo ngo kuko nta makuru y’imibanire mibi iganisha ku makimbirane yigeze abaho bakayamenya. bityo na bo byabatunguye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Nyirandayisabye Christine,  yemeje ayo  makuru y’uko uyu mugore yapfuye hagakekwa ko yishwe n’umugabo we babanaga. yagize ati: “Ni byo koko uyu mugore yapfuye kandi harakekwa umugabo we witwa Hakizimana wahise anatabwa muri yombi kuko babanaga mu rugo.”

Akomeza avuga ko impamvu y’uru rupfu rw’uwo mugore ikirimo urujijo kuko uyu muryango utabaga ku rutonde rw’imiryango ibana mu makimbirane. yongeyeho ko abaturage bakwiye kujya batangira amakuru ku gihe ajyanye n’imibanire y’abagize umuryango kugira ngo bacungirwe hafi kandi bagirwe inama y’uko bakwiye kubana ntawuhutaje mugenzi we.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko muri uyu Murenge habarurwa ingo 38 zibana mu makimbirane zirimo kwigishwa kuyasohokamo abayigize bakabana neza.

 

Related posts