Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kamonyi: Umugabo yapfuye urupfu rutunguranye rwateye urujijo benshi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Werurwe 2024 ahagana ku i saa munani n’igice, umugabo yasanzwe mu nzu yabagamo wenyine yapfuye.

Ni umugabo witwa Hagenimana Jean Claude w’imyaka 26 y’amavuko,wo  mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

Amakuru mpamo agera ku intyoza  dukesha ino nkuru  aturuka mu baturage, akanemezwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Runda uyu Nyakwigendera yari atuyemo, ahamya ko uwamubonye bwa mbere ari umuturanyi we wahise ahuruza ubuyobozi bw’Umudugudu nabwo bwihutira gutanga amakuru butabaza.

Ubuyobozi ndetse n’Abaturage bahageze bwa mbere batabaye, babanje gushidikanya ku rupfu rw’uyu Hagenimana Jean Claude, bamwe bibaza niba yapfuye abandi bavuga ko yaba akiri mu zima. Bafashe icyemezo cyo guhamagara abaganga baje n’imbangukiragutabara baturutse Kigali ari nabo bamupimye bemeza ko yapfuye.

Nk’uko  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Ndayisaba Jean Pierre Egide, avuga ko amakuru y’urupfu rwa Hagenimana Jean Claude ari impamo, kandi ko abaganga aribo babanje kuza barapima bemeza iby’urupfu rwe.

Avuga ko ku makuru bahawe, imvano y’uru rupfu ishobora kuba yatewe no kunyerera mu nzu mu cyumba cy’uruganiriro( Salon) avuye gukaraba. Avuga kandi ko uyu Nyakwigendera yabaga wenyine mu nzu, nta mugore n’umwana.

Umurambo ukimara gukurwa muri iyi nzu, wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Remera Rukoma. gukorerwa isuzuma, mu gihe RIB na yo yahise itangira gukora iperereza.

Related posts