Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kamonyi: Umugabo yahuye n’ uruva gusenya ubwo yari agiye kwivuza ku mukecuru w’Umupfumu

 


Mu Karere ka Kamonyi
Umugabo w’Imyaka 56 y’amavuko witwa Singirankabo Xavier biravugwa ko yavuye iwe agiye kwivuza ku mukecuru w’Umupfumu ahageze ahita yitabimana.

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi bavuga ko uyu mugabo
mbere yuko uwo mugabo apfa, yabanje kujya mu kabari afata Fanta nyuma nibwo yagarutse babahamagara arangije kwitaba imana.

Umwe mu baturanyi be, yagize ati “Yapfuye ataramara isaha ageze kuri uwo mukecuru, abo mu muryango we bahise batabara baza kureba uko bimeze.”

Mukantaganda Rachel ni
umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kivumu, yavuze ko uyu mugabo yaje kuri uyu mukecuru atwawe kuri moto n’umumotari ageze kuri urwo rugo araharembera ahita ahapfira.

Ati “Ibyo kuba yari agiye kwivuza ku mupfumu ntabyo nzi gusa ikigaragaza ko abo mu muryango bari bazi aho yaguye nuko bahise baza kuri uyu mukecuru bivuze ko bari bazi ko ariho ari.”

Uyu mugabo Singirankabo Xavier yapfiriye ku mupfumu, gusa ntabwo haramenyekana icyamwishe, ariko abaturage bahamya ko uwo mukecuru asanzwe avura abaturage mu buryo bwa gakondo, ariwo umurimo umutunze. kuri ubu umurambo washyinguwe.

Related posts