Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kamonyi: Ikiraro gitwara ubuzima bw’abenshi , cyaguyemo umusaza wari uri ku igare akikanga imodoka, agahita ahasiga ubuzima, abaturage batanze ubutumwe bukakaye k’ ubayobozi

 

 

Abaturage batuye hafi n’ abagenda ku kiraro cya Kayumba giherereye mu Murenge wa Musambira wo mu Karere ka Kamonyi ku muhanda Kigali_ Huye_ Akanyaru , batangaje ko batumva icyabuze ngo gisubizweho ibyuma byatangiraga abantu byavuyeho bigatuma hakomeje kugwa abantu bakaburira ubuzima, ibi byavuze nyuma y’ uko iki Kiraro cyaguyemo umusaza wari uri ku igare akikanga imodoka, agahita abura ubuzima.

Uyu musaza yaguye muri iki Kiraro mu gitondo cyo wa Kane w’ iki cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2023.

Amakuru avuga ko uyu musaza ngo si we wa Mbere wituye muri iki kiraro kuko ngo mu bihe bitandukanye hagiye hagwamo n’ abandi, Bifuza ko ibi byuma byasubizwaho kuko ngo byagabanya impanuka zibera kuri iki kiraro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere avuga ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda, RTDA ibi byuma bisubizwa kuri iki kiraro mu gihe cya vuba.

Uretse kuba ibyuma abanyamaguru bafatagaho bambuka iki kiraro byaracitse ari cyo gituma abantu bakigwamo cyane, kuba ntawe ugwamo ngo arokoke biterwa nuko ari kirekire mu bujyakuzimu.

Ikindi kandi harimo amabuye manini ku buryo uryikubiseho bitakoroha ko avamo ari muzima, Iki kiraro giherereye mu ikorosi ku buryo bigoranye ko umuntu yamenya ko imbere ye cyangwa inyuma ye hari guturuka ikinyabiziga, ibituma benshi bagihuriraho na byo.

Ivomo: RADIOTV10

Related posts