Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kamonyi: Birirwanye mu kazi ariko batunguwe no gusanga umugabo yishe umugore we

 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023, nibwo hamenyekanye inkuru yashenguye benshi aho umugore wo mu Karere ka Kamonyi yasanzwe yishwe ariko hagakekwa umugabo we bari birirwanye.

Reba hano amakuru yiriwe avugwa hirya no hino mu gihugu

Amakuru avuga ko nyakwigendera yitwaga Nyiransabiyumva Aline wari ufite imyaka 28 yishwe akubiswe ikintu ku mutwe hagakekwa umugabo we witwa Niyikiza Claude w’imyaka 29 babanaga ndetse bari bafitanye umwana umwe.

Uyu muryango wari utuye mu Murenge wa Kayenzi, mu Kagali ka Cubi, mu Mudugudu wa Kamabuye wo muri kariya Karere twavuze ahabanza.

Aya makuru yemejwe n’ umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kayenzi, Mwizerwa Rafiki , aho yavuze ko ahaganga saa munani z’ amanywa aribwo aya amakuru yamenyekanye , mu magambo ye yagize ati” Aya makuru ni yo Nyiransibumva ni we wapfuye tumaze kumenya amakuru twihutiye kugerayo dusanga byarangiye afite amaraso ku mutwe ndetse umugabo we nawe twabonye nawe ameze nabi twihutira kumujyana kwa muganga ngo yitabweho kuko yari amerewe nabi”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bishoboka ko uyu mugabo n’umugore we bari biriwe mu kazi ahubwo bagera mu rugo bakaba hari ibyo batigeze bumvikanaho.Ati: “Amakuru twamenye ni uko bari biriwe mu kazi bari kumwe ariko bashobora kuba barageze mu rugo hakaba ikintu runaka batumvikanyeho, hakabaho intonganya zacyekwaho kuganisha aho umuntu yakambura undi ubuzima kuko tuhagera twashatse amakuru ngo wenda dukeke abandi bantu ariko dusanga nta muntu wigeze agera mu rugo rwabo”.

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage ko mu gihe babonye urugo rurimo amakimbirane bakwiye kujya batanga amakuru kugira ngo hirindwe ko habaho kuvutsanya ubuzima kuko ubuyobozi bushobora kubireba bugasanga hari impamvu zatuma batandukana, bagatandukanywa kugira ngo hatabaho kwamburana ubuzima.

Uyu muryango wari ufitanye umwana umwe.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekanhe icyamwishe ubundi hakurikireho umuhango wo kumushyingura.

Ivomo: Imvaho Nshya

Related posts