Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kamonyi: Batunguwe no kubona abakozi 2 b’ umurenge bajya gufungirwa  mu inzererezi umwe muri bo hari icyo yisabiye

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma , abakozi babiri b’ uwo murenge batawe muri yombi n’ urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ,RIB , bakurikiranyweho inyandiko y’imwe mu makoperative akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakoze binyuranije n’amategeko bakayisinya.

Abatawe muri yombi barimo  Nyirabagenzi Marie ushinzwe Imari n’Ubutegetsi( Admin) hamwe na Bakundukize Jean Damascene, umukozi ushinzwe Amakoperative n’Ubucuruzi

Aba bakozi bafunzwe kuri uyu ku wa Gatanu w’icyumweru dushoje, tariki 24 Gicurasi 2024.

Amakuru  bamwe mu baturage ba Rukoma ndetse akemezwa n’Ubuyobozi, arahamya ko aba bakozi batawe muri yombi ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu bakuwe mu nama bari barimo.

Abaturage bavuze ko aba bakozi bahise bafungirwa mu kigo kinyurwamo by’igihe gito( Transit Centre), aho benshi bakunze kwita ahafungirwa inzererezi kugera ubwo umwe muri aba bakozi ngo yasabye ko yajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB na Polisi ya Gihinga ariko nti bikunde kuko ngo yajyanywe ariko akaza kugarurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yemereye intyoza ko amakuru y’itabwa muri yombi kuri aba bakozi ari ukuri. Avuga ko aba bakozi batawe muri yombi batafungiwe mu kigo kinyurwamo by’igihe gito( Transit Centre) nkuko byavuzwe n’abaturage, ko ahubwo bafungiwe muri Sitasiyo ya RIB y’Umurenge wa Rukoma.

Related posts