Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kamonyi: Abantu 5 bapfiriye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro abandi bajyanwa mu Bitaro

 

 

Abantu batanu muri 15 baguye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu Mudugudu wa Gatwa, Akagari ka Kazirabonde ho mu Murenge wa Ngamba.

Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Gicurasi 2024.

Abaguye muri iki kirombe cya Cooperative COMIKA icukura amabuye y’agaciro muri uyu murenge, bari kumwe na bagenzi babo mu gikorwa cyo gukogota amazi.

Amakuru avuga ko abakozi banjiye mu kirombe bafite moteri yo gukogota amazi yari yinjiyemo gusa nyuma moteri ikaza kubazimiraho bagafatwa na Gaz bikarangira yishemo batanu.

Ababibonye bavuze ko ibi byatewe na Gaz yo mu kirombe yafashe abakozi bari bari mu kirombe hanyuma abari hejuru bakamanukamo baje gutabara nabo bikarangira iyo gaz ibafashe.Uwitwa Ntigurirwa yagize ati “Ni abakozi bamanutse mu kirombe hanyuma gaz irabafata abari hejuru babibonye bamanukiramo baje gutabara nabo itangira kubafata”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’u murenge wa Ngamba Epimaque Munyakazi yavuze ko aba bakozi bamanutse bagiye kuvoma amazi yari yaretse mu kirombe cy’amabuye y’agaciro hanyuma moteri ikabazimiraho bikarangira Gaz ibarushije imbaraga.Ati “nibyo abakozi binjiye mu kirombe bafite moteri yo gukogota amazi yari yinjiyemo nyuma moteri iza kubazimiraho bafatwa na Gaz. Batanu ubu bamaze kwitaba Imana abandi batanu ubu boherejwe ku Bitaro bya Remera-Rukoma kwitabwaho.”

Uyu muyobozi kandi yakomeje asaba ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gushaka inzobere zizajya zifasha abaturage kumenya uburyo bwo gucukura.Ati: “Twasaba ibigo by’ubucukuzi gushaka abatekinisiye bafasha abaturage kumenya uburyo bw’ubucukuzi.”

Abapfuye ni Ngengimana Eric w’imyaka 32 y’amavuko, Ngendahimana Phanuel w’Imyaka 36, Manishimwe Jean Pierre w’Imyaka 29, Ntakaziraho Jean Damascene w’imyaka 35 na Ndayishimiye Gaspard w’imyaka 22 y’amavuko.

Abandi barimo Manishimwe Claude w’imyaka 24, Dusengimana Emmanuel nawe w’imyaka 24, Kwizera Longin w’imyaka 28, Niyigena Sylvain w’imyaka 25 na Hakizimana Emile w’imyaka 46 y’amavuko boherejwe ku bitaro bya Remera-Rukoma kugira ngo bitabweho n’abaganga naho abandi batanu bo barwariye ku Kigo nderabuzima cya Karangara giherereye muri uyu murenge wa Ngamba.

Imirenge ya Ngamba ndetse na Rukoma ni imwe mu mirenge icukurwamo amabuye y’agaciro, ariko ubu bucukuzi bukaba bukunze kugaragaramo impfu za hato na hato za bamwe mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro biturutse ku burangare bwabo cyangwa se ku mihindagurikire y’ikirere rimwe na rimwe n’ubumenyi bucye bw’abacukura aya mabuye.

Related posts