Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye yatangaje amakuru yavugaga ko hongeye kugaragara undi umunyeshuri wakuyemo inda agata umwana mu bwiherero

 

 

Mu masaha ya Saa Sita z’amanywa ku wa 05 Ukuboza 2023, abanyeshuri b’abahungu bo muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, basohowe igitaraganya n’ubuyobozi mu nyubako isanzwe yigirwamo izwi nka KOICA ariko ntihasobanurwa icyo basohorewe.Ibi byatumye umwe mu basohowe utashatse ko amazina ye ajya hanze, ahamagara kuri telefone itangazamakuru kugira ngo rihagere rirebe icyabaye.Abayobozi bari bahari ntibashakaga gutanga amakuru ndetse itangazamakuru muri rusange ryahejwe ku buryo nta wari wemerewe kwinjira kuva icyo gihe.Bamwe mu bari aho ibyo byabereye, bavuze ko ibyabaye byagizwe ibanga ariko ko hari undi mukobwa wakuyemo inda akajugunya umwana mu bwiherero.

Umwe yagize ati “Ni akana nyine k’agakobwa kakuyemo inda. Birangira nyine kabiroshye mu bwiherero. Njye nabonye amaraso ava imbere y’ubwiherero.”Ni igikorwa cyakomeje kuba ubwiru kugeza mu masaha ya saa saba n’igice, aho abayobozi bari muri iyi nyubako, bageze aho bareka n’abandi banyeshuri bagombaga kwiga nyuma ya saa sita barinjirira, amasomo arakomeza.

Nyuma y’uko bemereye aba banyeshuri kwinjira, hagaragaraga ibikorwa by’amasuku ndetse hari n’icyapa kibisobanura ko miri iyo nyubako hari gukorwa isuku.Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Kabagambe Ignatius, yabwiye IGIHE dukesha Aya makuru ko uwo mukobwa baketseho gukuramo inda atari byo ahubwo yari arwaye mu nda.Ati “Yari arwaye mu nda gusa. Ni uko byari byavuzwe, nyuma basanga ari uburwayi bwo mu nda. Ndi i Huye ndabizi neza”.Ibi bibaye nyuma y’iminsi ine humvikanye undi munyeshuri wakuyemo inda yendaga kuvuka, maze umwana akamujugunya mu gatebo k’imyanda aho yabaga mu nyubako icumbikamo abakobwa yitwa Benghazi.

Related posts