Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

K’ umyaka 89 akiri imanzi yashyingiranwe n’ umugore wigikwerere benshi babura ayo bacira nayo bamira

Ni umusaza witwa Johana Maritim Butuk w’ imyaka 89 yashyingiranwe n’ umukobwa wigikwerere witwa Alice Jemi w’ imyaka 40, iyi nkuru yasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga benshi batungurwa no kubona uwo musaza akora ubukwe nuwo mukobwa abyaye.

Aba bombi bakomoka mu Ntara ya Uasin mu gihugu cya Kenya , amakuru avuga ko bambikanye impeta y’ urukundo tariki ya 14 uku kwezi kwa mbere 2023, ngo bakundanye ku munsi wa mbere bakubitanye amaso none bashyingiranwe bamaze imyaka 20 bari mu munyenga w’ urukundo.

Nk’ uko byatangajwe n’ ibinyamakuru byo muri Kenya , ngo ubwo bahuraga bwa mbere muri 2003 , Butuk yari afite imyaka 69 mu gihe uyu mugore we , Jemeli yari afite imyaka 20 icyo gihe urukundo rwabo rwahise rutohagira nk’ indabyo none ubu aba bombi nabo bararushinze.

Butuk, yambitse impeta umukunzi we mu Ukuboza 2022 hanyuma imipango y’ubukwe ihita itangira, nibwo bwa mbere uyu musaza yari arushinze mu myaka 89 amaze kuri iyi si ya rurema.

Ubu aba bakundanye bari kurira ukwezi kwa buki hafi y’Umujyi wa Eldoret, kitale cyangwa Mombasa nkuko ikinyamakuru The Standard kibitangaza dukesha aya makuru

Iki kivuga ko ngo cyababonye bari kurira ubuzima ku nzu yabo ahitwa Tuiyobei Soy B,aho baba mu rugo rudafite uruzitiro ndetse ngo n’imiryango yabo yari yabasuye.Aba bombi basezeraniye mu kiriziya kitwa St Mark’s Soy B Catholic Church ndetse inshuti n’abavandimwe bitabiriye ubu bukwe bavuze ko bwari bwiza bihebuje.Abaturanyi bavuze ko aribwo bwa mbere babonye umusaza ushyingiranwa n’umukobwa wamubera umwuzukuru.

The Standard ko ubwo yabasuraga mu rugo,yasanze bombi bafite umushinga wo kubaka inzu nini ndetse bari gupanga uko babona amikoro.

Bwana Butuku yagize ati “Ntabwo nigeze nshaka umugore mu buzima bwanjye bwose kuko nifuzaga amahoro yo mu mutima.Ikindi nari mpuze kubera imirimo nakoraga.Nafashe umwanzuro w’uko nzarushinga igihe inshuti zanjye zose zizaba zifite abuzukuru.

Ubwo nahuraga n’umugore wanjye,nabonye icyo nari nkeneye mu buzima bwanjye.Alice avuga make kandi azi guhangana n’ibibazo.

Yari muto cyane ubwo twahuraga,nahise mukunda kubera kwicisha bugufi.Namweretswe n’umugore witwa Tabasei,turamenyana nubwo nari muruta cyane.Ndishimye cyane kubera ko ubu umugore wanjye ari mukuru kandi ashoboye inshingano.

Madamu Jemeli we yagize ati “Namukunze bwa mbere tugihura 2003.Nari mvuye mu mubano mubi ariko mpuye na muzehe binyuze ku wundi mugore,nahise mukunda kuko yicishaga bugufi kandi akanyumva, Yari akuze ariko nahisemo kumubera umufasha kuko nari mbizi ko ngomba gushaka nk’abandi bagore.Yakomeje agira ati “Abantu benshi ntibishimiye umubano wacu kuko batekereza ko nkurikiye amafaranga ya muzehe.Icyakora ntabwo aribyo kuko umugabo wanjye nta mutungo agira.

Ugereranyije n’abagabo bato twakundanye mbere,nahisemo muzehe kubera ko ampa ubwisanzure bwo gukora no kwita ku bana banjye mu mahoro.Jemeli afite abana 3 yabyaranye n’uwo bigeze kurushinga kandi Butuk yabemeye bose.Umwe muri bo yakoze ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye

Abo mu muryango wa muzehe bashimiye Jemeli kuba yamukuye mu buseribateri kuko ngo mu buzima bwe atigeze atereta cyangwa ngo ashake umugore.

Related posts