Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Iyo bageze hanze babikora neza ariko amashuri yari yarabaye ihurizo rikomeye sibo babonye birangira, ibyamamare byo mu Rwanda byasibiye mu ishuri kubera kunanirwa amasomo.

 

Abantu benshi bavugako kwiga birushya bikomera ndetse bikanatwara umwanya, benshi bakabishobora bakavamo abantu bakomeye kubera kwiga urugero abahanga mubijyanye n’ikoranabuhanga, mu bijyanye n’amategeko n’ibindi byinshi usanga abantu baragiye baminuza mo. Ishuri ni kimwe mubintu birushya cyaneko ko kwiga bimara Igihe kinini ugasanga bifashe imyaka irenga 20 ikaba yanagera kuri 30, birarushya kandi bikanakomera kuko benshi bagiye babinanirwa bakajya gukora ibindi urugero nka Jay z umu raperi w’umuherwe Ku isi ndetse na Rihanna wahagaritse amasomo ye kumyaka 16 gusa

Mu Rwanda hari ibyamamare bitanu nabyo kwiga byagoye bamwe bakabireka abandi bagasibira kenshi bitewe nukuntu byabagoye ariko bakiyemeza gukora ibindi akaba arinabyo byabatunze kugeza kuri uyu munsi.

1. Dj Marno: ubusanzwe uyu muvanzi w’imiziki yitwa Mugisha Arnold, yavukiye mu mujyi wa Kigali, Kimirongo akura aziko azaba umuganga iby’umuziki abifata nk’umwuga wibirara byananiranye. Inzozi zo kuba umuganga yazitakaje ubwo yari asoje kwiga amashuri ye yisumbuye yahise areka imibare ahubwo ahitamo kuba muganga uvura imitima yo mutubyiniriro. Umunsi umwe ari mu kiganiro na Yago nibwo yabajijwe niba yarigeze gusibira cyangwa niba kwiga byaramugoye yirinze kugira icyo abivugaho ahubwo avugako yageragezaga ati ” narageragezaga gake gake ariko harigihe bigeze kumfara nakopeye, nigaga muwa 4 segonderi”

Uyu musore wasoje ashaka amafaranga cyane yahise yerekeza iyo kuvanga umuziki biramuhira cyane ko kuri ubu ari muba Dj bakunzwe, uretse kuvanga umuziki, Marnold ninu muraperi akaba n’umukinnyi mwiza cyaneko ubwo yinjiye mu isi y’imyidagaduro yayangiye abyina kumyaka 15 gusa.

Byaramugoye kuko kubifatanya no kwiga ntago byari byoroshye ariko ntibyatumye adasoza amasomo ye kuko yarize aranaminuza ubundi yikomereza kuvanga umuziki arinawo umutunze.

2. Miss Nishimwe Naomi: uyu mukobwa yabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, nawe kwiga ntago byari byoroshye, cyaneko amubwo yabaga Nyampinga hashize igihe gito cyane amanota y’ikizamini cya reta cy’amashuri y’isumbuye arasohoka ariko Amanota ya Naomi ntago yari ashimishije bigatuma binavugwa cyane kumbugankoranyambaga.

Uyu mukobwa yize amashuri yisumbuye mukigo cyitwa Glory school kuva mumwaka wa 2 w’ikicyiro rusange kugeza asoje kwiga, mu ishami ry’imibare,ubungu n’ubumenyi bwisi (MEG) asoza afite amanota (aggregate) angana 13 kuri 73, nubwo Uba wabonye dipoleme ariko ntago Uba wemerewe kwiga Kaminuza ushaka kuko ayo manota aba ari make.

Naomi nubwo yabonye aya manota ntibyamubujije kwegukana ikamba rya Nyampinga wa 2020 cyaneko muri aya marushanwa nayo ataba yoroshye, ubwiza bwari bufite amanota 30%, ubumenyi rusange 40% naho kwiyerekana bikagira 30%, Ku 100 rero Miss Naomi yabashije gutsinda abakobwa bari bahaniye ikamba. Naomi ntago yitaye kuri ibyo byamanota cyaneko yakomeje agakora umushinga we, bikaba byaramufunguriye amarembo cyaneko ubu ibigo bikomeye bimwifashisha mu kwamamaza ibikorwa byabo. Sibyo gusa kuko we n’abavandimwe be bashinze inzu ya Machenzie ikora imyenda irimo nkiyitwa Zoe design bakaba bambika abantu bakomeye hari mo na Madam Jeannette Kagame.

 

 

3. Nyakwigendera Dj Miller : uyu we yabaye uwanyuma Ku rwego rw’akarere ka Kicukiro sibyo gusa kuko yanasibiye mu ishuri inshuro nyinshi. Mu bizamini by’akerere bibanziriza icya leta yabaye uwi 1800 Arusha umwana umwe nawe wari wakoze arwaye, icyo gihe yigaga mumashuri abanza ngo ababyeyi be ntago barakaye ahubwo baramurebaga bakabona ari amadayimoni yabiteye ngo kandi nawe yakireba akabona nibyo koko cyaneko yari yasubije ibibazo byose yageze mu kizamini kare ndetse atanarwaye.

 

Nyuma yibyo yaje gutsinda ikizamini cya leta ajya kwiga kuri Saint André , ariko naho ahageze biranga atangira kujya asibira, ahindura ikigo birangira atsinzwe, iwabo baramwishyurira ajya kwiga mu kigo cy’ijyenga muri Mathé physique biramunanira ngo umunsi umwe umwarimu amugira inama yo guhindura ibyo yigaga ajya kwiga amateka ubukungu n’ubumenyi bwisi, cyakora aha yatangiye kujya abona amanota ariko ntibyamubujije kongera gusibira kunshuro ya 4.
Nubwo kwiga bitagenze neza Nyakwigendera Dj Miller, yitabye Imana amaze kuba umuvanzi w’imiziki ukomeye cyaneko ari muba Dj babahanga mu Rwanda babayeho cyaneko yanarimbyeho indirimbo zakunzwe hakaba nizo yasize zigasohorwa amaze kwitaba Imana.

4. Uncle Austin : uyu ni umunyamakuru, umuhanzi akaba n’a rwiyemeza mirimo, yatangiye umwuga w’itangazamakuru akiri muto ubwo yigaga muwa 4 wamashuri y’isumbuye aha yigaga muri Uganda. Austin ageze mumwaka wa 5, umusore w’inshuti ye yamubwiye ko hari ishuri yakigamo igihe gito, kingana nimyaka 2 yari asigaje ngo asoze kwiga ubundi bakamuha urupapuro rugaragaza ko yasoje kwiga.

Yarabyemeye ajya kwiga amezi 9 ubundi asiga abo biganaga umwaka umwe ajya kwiga Ayo masomo, aha yahise atangira kwiga anakora biramugora aho byakomeye ubwo yari ageze muri Kaminuza akaza kubona akazi ko kuza gukora kuri radio yo mu Rwanda, aha yajyaga ajya muri Uganda mubyumweru bibiri gukora ibizamini ubundi akongera akagaruka.Ibi byamusubije inyuma kuko yasibiye kenshi muri Kaminuza bimufata umwanya kugirango ayisoze.

Tariki ya 1 Mutarama 2005, nibwo Austin yatangiye kumvikana mw’itangazamakuru mu Rwanda ahera kuri Flash FM, nyama yaje gukora no kuri Contact FM ndetse na Kiss FM akaba arinayo agikorera kugeza nuyu munsi. Austin ni umuhanga mu gushimisha abantu bamwumva kuri radio cyaneko uturirimbo akoresha n’ijwi rye bituma amara amasaha 4 mukiganiro adakenera undi bafatanya kandi kikaryohera abacyumva.

Austin yavukiye muri Uganda kuri se w’umugande na nyina wu munyarwanda, ise amaze kwitaba Imana muri 2002 nibwo byakomeye cyane aho abo mumuryango wa se bateje imitungo yabo bituma atangira gukora ari muto cyane. Ibyo byose ntibyatumye atagera kure cyaneko hari abamwita umwami wa radio cyaneko ataribyo akora gusa kuko anaririmba ndetse agafasha mu kuzamura izindi mpano.

5. Kate Bashabe: Kate ni umunyamideri nawe wasibiye mu ishuri kenshi aho we ubwe abyivugira ko yasoje kwiga adafite imyaka nkiyabandi kubera gusibira.

Yakuze afite inzozi zo kugura Televiziyo ngo amaze kuyigura yifuza kuba umucuruzi w’umushoramari, akaba yarabitangiye akiri mumashuri yisumbuye aho mumwaka wa 5 gusa yari afite ikigo gikora purotokore yakoranaga n’ibigo bikomeye urugero nka Tour du Rwanda. Yari azi gukora kandi afite impano irenze imwe akaba yariyishyuriye Kaminuza abikesha icyo kigo yari yarashinze.

Kate yavutse 1990, akaba yaramenyekanye bwa mbere ubwo yabaga Nyampinga wa MTN muri 2010, yongera kumvikana muri 2012 ubwo yabaga Nyambinga wa Nyarugenge, nyuma yo gushakisha yaje gufungura inzu ye y’imideri ayita Kabash house yambika abantu bose byumwihariko igitsinagore.

Related posts