Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Iyaguye Ntawutayiryaho koko.Abanye-Goma bazindutse bakora ibidakorwa kuri MONUSCO. MONUSCO iratabaza amahanga. Soma inkuru irambuye!

Iyaguye ntawutayiryaho. uyu ni umugani w’ikinyarwanda baca, inkomoko yawo ikaba ishingiye kumuco nyarwanda aho kera iyo inka yagwaga, bakayibaga wasangaga bateye imirwi umuntu wese bakagenda bamuhaho. nibwo bahise bavuga ko iyaguye ntawutayiryaho. ibyo rero wakwibaza uti byaba bihuriye ni iyinkuru y’ibiri kubera muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo? Komeza usome iyinkuru.

Muminsi ishize hagiye humvikana abanye-Congo bamagana u Rwanda ndetse n’abanyarwanda, biza kugeraho batangira kujya bajya mumaduka y’abanya-Rwanda bakabahombya, abandi bakicwa, ubundi hagatwikwa amadarapo, yemwe bigera nubwo aba baturage baza kumupaka w’u Rwanda na Congo batera amabuye abashinzwe umutekano kuruhande rw’u Rwanda ariko habura uwabasubiza. aba baturage banze gushirwa kugeza ubwo umwe mubasirikare ba Congo yinjiye arasa abashinzwe umutekano ariko ntibize kumuhira nawe bikaza kurangira arashwe.

Nyuma yuko kwigaragambya k’u Rwanda babonye ari ukurengera, aba banye-Congo batangiye kwadukira ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO batangira gutwika amabendera ndetse no kubamagana, aho bashinjaga izingabo ko zaba ziri inyuma y’abarwanyi ba M23. iyimyigaragambyo yaje gukomeza ariko nyamara leta ya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ikomeza kwicecekera.

Nyuma yuko aba baturage babonye ntawitaye kuri MONUSCO ndetse n’ibiri kuyikorerwa, nibwo aba baturage kumunsi w’ejo biraye mumihanda, batangira gutwika ibinyabiziga bya MONUSCO abandi batangira kugenda basahura ibiro by’izingabo zishinzwe kubungabunga amahoro muri akagace ndetse kubera uruhuri rwinshi rw’amabuye aba baturage bateye kubiro by’izingabo, biza gutuma ibi biro bisenyuka.

Impamvu rero ibiri kubera aha hantu twabigereranije ninka yaguye ko ntawutayiryaho, nyuma yuko abaturage bigaragambyaga kumunsi wejo washize basenye bimwe mubiro byakoreragamo MONUSCO, abaturage ba Magara make bazindutse bajya gusahura mubiro by’izingabo ndetse buriwese akajya atwara akantu gahwanye n’imbaraga afite. ibi byatumye abasirikare ba MONUSCO batangaza ko abanye-Congo bakwiriye gutuza maze ikibazo cyabo kigakemurwa mumahoro ariko bakareka gukomeza gutera induru no kwangiza byinshi kurushaho.

Si ubwambere humvikanye ikibazo cy’abaturage batangaza ko izi ngabo ntakintu na kimwe zigeze zimarira abanye-Congo mubijyanye n’umutekano nkuko arizo zari inshingano, ariko aba basirikare ba MONUSCO batangaza ko bakoze byinshi cyane mubyabagenzaga birimo no kuba abaturage barindirwa umutekano cyane ko aka gace ari agace kashegeshwe n’imirwano y’urudaca ndetse ni ihohoterwa rikomeye cyane. aba baturage rero bakaba bifuza ko MONUSCO aho kuguma muri Congo ntacyo ihamaze, ibyababera byiza ngo nuko aba basirikare ba MONUSCO bagenda maze abaturage bakirwariza ngo kuko nubundi uruhare rw’aba basirikare ni ruto cyane ugereranije n’ibyo bari babitezeho.

Related posts