Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ituri: Imirwano yacakiranyije amatsinda abiri y’ inyeshyamba za CODECO rubura gica , abantu 18 bahasiga ubuzima, inkuru irambuye

Abantu 18 bo mu mutwe wa CODECO , bahasize ubuzima nyuma y’ uko imirwano yacakiranyije amatsinda abiri yo mu nyeshyamba za CODECO kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022.

Ni imirwano yabereye mu gace ka Ritsi gaherereye muri Djugu ni muri teritwari ya Ituri.

Ngo aba barwanyi bapfuye mo abarenga 18 naho abandi bagera kuri 7 barakomereke bikomeye cyane.

Aba bapfuye ngo imirambo yabo yagejeje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2022, ikiri kugasozi aho baguye, nk’ uko bitangazwa n’ isoko ya Rwandatribune iri I Djugu.

Iyi mirwano yashyamiranyije amatsinda abiri yo munyeshyamba za CODECO ngo yatangiye k’ umugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2022, ikomeza no k’ umunsi w’ ejo ku wa Mbere. Abakomerekeye muri iyi mirwano harimo n’ abana.

Nk’ uko amakuru aturuka mu nzego z’ umutekano abitangaza ngo byose byatangiriye kumakimbirane atandukanye yabonetse hagati y’ umuyobozi w’ uyu mutwe witwaje intwaro uzwi ku izina rya Kadogo n’ umwe mu bamwungirije.

Aba bagabo bombi batonganaga bivuye ku isaranganya ry’ amafaranga izi nyeshyamba ziba zakusanije umunsi k’ uwundi mu baturage baho baherereye.Intonganya zikomeje gukara rero nibwo imitwe yombi yeguye imbunda batangira guhangana isasu kurindi.

Sosiyete sivile yo muri ako gace itangaza ko imiryango myinshi yahunze iyi mirwano mu duce twa Nyagaray, Camp Yalaya , Petsi na Bambou_ Centre.

Izi nzego zirasaba Leta ko yakohereza ingabo z’ igihugu muri aka gace kibasiwe n’ izi nyeshyamba , kandi zihohotera abaturage umunsi k’ uwundi.

Related posts