Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Itsinda ry’abajura bitwaje intwaro gakondo bashegeshe uduce tunyuranye twa kigali bafatiwe ingamba zikomeye

Umujyi wa Kigali uri mubice byibasiwe cyane n’abajura bitwaje intwaro gakondo ziganjemo amabuye, ibyuma ndetse n’imisumari aho muri iyiminsi biri kurushaho gufata indi ntera nkaho usanga abantu batandukanye badahwema kugaragaza ko babangamiwe n’aba bajura ndetse aba bajura bakaba bakomeje kuyogoza ibintu nkaho badasiba gukomeretsa abantu, bakabambura ibyabo ndetse bakanabagirira nabi.

Amakuru dukesha Radio One avugako hari itsinda ry’abajura bakomoka muduce dutandukanye ariko bakaba bakunze guhurira ahitwa nko mugashyekero ho mukarere ka Kicukiro maze aba bajura bamara guhura bakajya inama yaho bari bujye kwiba nuko bari bubigenze ibintu bo bita ko ari ukujya kumuhigo. aba bajuru bivugwako bikozemo itsinda aho bafatanya gucuza ibyabo abatuye muduce twa Gatenga, kicukiro, niboyi Kagarama ndetse na Sonatube. aba bajura kandi ngo usanga biremye udutsinda kuburyo abiba nabaza kuyobya uburari usanga ari abantu batandukanye ndetse ngo baba bafite ibyuma hanyuma bamara kwambura umuntu abandi bari impande bakaza guhangana nushaka gutabara uwo uba wibwe.

Kuri iki kibazo, umuvugizi wa Polisi yatangaje ko iki kibazo cyamaze gufatirwa ingamba ndetse anatangaza ko abantu bakwiriye gushyira umutima hamwe ndetse atangazako Polisi y’u Rwanda yiyemeje guhangana n’aba bajura ndetse anateguza umuntu wese waba wiyumvamo ubujura ko akwiriye kubireka mumaguru mashya cyangwa akaba yazahura n’ingamba Polisi yamaze gufatira aba bajura. usibye kuba kandi hatangajwe ibi, yabwiye abagizweho ingaruka n’ubu bujura ko bakwiriye kwihangana ubundi bakarekera Polisi akazi kayo nayo igakora ibyo igomba gukora.

Related posts