Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Itsinda rigizwe nabakobwa babiri EMMA na INESS riri mubahatanira ibihembo biruta ibindi mugisata cya Gospel mu Rwanda biciye mu irushanwa rya RSW TALENT HUNT ni bantu ki?

Mugihe mu Rwanda hamaze iminsi habera irushanwa rya RSW Talent Hunt kunshuro yaryo yambere , rikaba riri kugana kumusozo aho riteganijwe gusoza kuwa 21/7/2023 , Kglnews yifuje kumenya byimbitse abanyamahirwe babashije kugera kucyiciro cya Final aho twagiye tuganira naburi umwe akatubwira ubuzima bwe ndetse nabimwe mubibazo twibaza akabasha kubidusubiza.

Kglnews twafashe umwanya twerekeza Mukarere ka MUHANGA kugirango tuganire n’itsinda ryabaramyi bafite impano itangaje mukuririmba bari mubifuza kwegukana igihembo cya million 10 . Twashatse kumenya byinshi bimwerekeyeho doreko benshi mubakunzi ba musika nyarwanda cyane cyane abo mugisata cya gospel bafite amatsiko menshi bibaza ninde uzabasha kwegukana igihembo kiruta ikindi muri Gospel Nyarwanda cyane ko ntarindi rushanwa ryigeze kubaho mu Rwanda rihemba akayabo ka Millioni 10.

 

Twaganiriye n’itsinda ry’abaramyi ry’abana babakobwa babiri aribo EMMA NA INESS,
MUBISANZWE BASENGERA MURI ADEPR KU ITORERO RYA GAHOGO MU KARERE
KA MUHANGA, BAKABA BASANZWE BARIRIMBA MURI CHORALE IMWE YITWA
ITABAZA. NKUKO ARI ABAKOBWA BABIRI BARIRIMBNA TWABABAJIJE NIBA ARI
GAHUNDA BAFASHE NYUMA YUKO BUMVISE IRUSHANWA KUGIRANGO
BAHUNZE IMBARAGA BITYO BAZABASHE KWEGUKANA IGIHEMBO NYAMUKURU
, BADUTANGARIJE KO BATATANGIYE KURIRIMBANA BITEWE NIRUSHANWA
AHUBWO BAHUJWE NA CHRISTO KU BW’UMURIMO W’IMANA BITUMA ISHYAKA BARI BAFITE NUBU BAGIFITE BAGIRA IGITEKEREZO MUMPERA ZA 2019 CY’UKO BAHUZA IMBARAGA BAGAKORANA UMURIMO WO KWAMAMAZA UBUTUMWA BWIZA MU NDIRIMBO ARI BABIRI, BABASHA KUBISHYIRA MU BIKORWA 2020 HAGATI BAKABA BARAKOZE INDIRIMBO YABO YA 1 MURI 2021 NINABWO IMANA YABASHOBOJE KUYISHIRA HANZE MU BURYO BWA AUDIO LYRICS, MUBISANZWE NI ABANYESHURI MURI KAMINUZA ICK MUHANGA, MU KICIRO CY’IBARURAMARI WEEKEND PROGRAM ,

Kglnews twifuje kubaba uko abona irushanwa binjiyemo rimeze nicyo biteze muriryo rushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 SEASON ONE tugira ibibazo tubabaza nabo baradukundira babisubiza batariye iminwa

Kglnews: Mugihe umaze mu irushanwa niki wungukiyemo wasangiza abakunzi bawe bakunda ibyo ukora ?

EMMA NA INESS: Mu irushanwa twungukiyemo byinshi harimo gutera imbere mu buryo bw’iyob tookamana, twungukiyemo n’incuti Kandi z’umumaro ikindi byadufashije kumenya neza ibiri muri twe no kwigirira ikizere.

Kglnews: Nigute ubona ejo hawe bishingiye ku impano yawe nyuma y’irushanwa rya RSW TALENT HUNT?
EMMA NA INESS: Nyuma y’irushanwa ejo hacu dufite ikizere ko Ari heza cyane kurushaho twumva Ari hagari kubijyanye no kuramya Imana.

Kglnews: Ni ubuhe butumwa wagenera bagenzi bawe batageze kuri final? Ndetse nabandi bifuza kuzitabira irushanwa mubindi byiciro bizakurikiraho utibagiwe abakunzi binditimbo zihimbaza Imana muri rusange

EMMA NA INESS: Ubutumwa twagenera abatarageze kuri final ntibacike intege ejo ni heza ,abifuza kuzitabira irushanwa mu bindi byiciro turabaha ikizere ko birimo inyungu nyinshi cyane
KigaliNews: Witeguye ute final/Abantu bakwitegeho iki ugendeyo kumyiteguro yawe?

EMMA NA INESS: Final tuyiteguye neza turi gukora practice uko dushoboye , abantu batwitegeho Ibyiza turumva twizeye insinzi.

Kglnews: Ese uramutse udatwaye igihembo uyumwaka witeguye kuba wakongera kwitabira season izakurikiraho?

EMMA NA INESS: Yego byose birashoboka nta gucika intege

Kglnews: Nizihe mbogamizi waba warahuye nazo kuva irushanwa ryatangira kugeza ubu?

EMMA NA INESS: Imbogamizi twahuye nazo bwari ubwa mbere tugiye muri competition nk’iyi byabanje kutugora ariko uko umuntu agenda akomeza ikizere kiraza

Kglnews: Birazwi ko abazatsindira ibihembo muri RSW TALENTHUNT RWANDA 2023 SEASON ONE bazaba naba ambassadors ba Rise and Shine World Ministry, ndetse bagahagararira u Rwanda Mu irushanwa mpuzamahanga rya RSW TALENT HUNT INTERNATIONAL 2024 riteganijwe muri 2024, Mugihe waba utsinze witeguye ute kuzahagarara muri izo nshingano zikomeye gutyo?

 

EMMA NA INESS: Mu gihe tugize amahirwe yo gutsinda iri rushanwa twiteguye gukora uko dushoboye nk’uko amategeko y’irushanwa abigena hanyuma hamwe n’imbaraga z’Imana izadushoboza cyane ko Ari umurimo wayo tuba dukora ,twizeye Imana

Tubibutse ko irushanwa rya RSW TALENT HUNT ritegurwa na Rise and Shine World Ministry umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa ndetse nibindi bikorwa byubugiraneza ufite ikicaro gikuru mugihugu cya Australia ukaba uyobowe n’umugabo witwa Bishop Justin Alain ufite inyota yo gufasha abanyempano kugaragaza Imapno zabo ndetse no kuzamura ibendera ry’Imana ku isi hose kubemera nabatemera Yesu , ifatanya na kompanyi mpuzamahanga yinzobere mugutegura ibirori ndetse nibikorwa byimyidagaduro ariyo JAM GLOBAL EVENTS

Bishop Justin Alain Akaba ari umugabo ufite abana 4 abakobwa batatu n’umuhungu umwe akaba yarashakanye na Mrs.Bishop Marlene Justin akaba ari nabo bayoboye irushanwa rya RSW TALENT HUNT

Igikorwa cyo gusoza irushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 SEASON ONE giteganijwe kubera kuri Salle Polyvelente UWOBA Kimironko ahasanzwe hakorera urusengero rwa Zeraphat Holy Church nkuko tubitangarizwa nabategura iryo rushanwa .

Related posts