Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Itorero Anglican rishobora guhindurirwa izina mu gihe gito kubera ubutinganyi no kutavuga rumwe ku bayobozi baryo.

 

Biteganyijwe ko inteko rusange yo kwiga ahazaza h’itorero izaba guhera tariki 28 Gicurasi kugeza tariki 31 Gicurasi 2024, ikabera i Cairo mu Misiri. Ni amatorero yiyomoye kuri Angilikani y’u Bwongereza agiye guhura akarebera hamwe uburyo bashimangira umurimo w’ibwirizabutumwa rishingiye ku mahame fatizo itorero ryashinganywe, agendeye ku nyigisho za Bibiliya.

Ibi biri kuba nyuma y’inkuru itarakiriwe neza na benshi bo mu itorero Anglican ku isi Nkuko byemejwe mu minsi ishize na Justin Welby umu Arkiyepiskopi wa Canterbury wafatwaga nk’umuyobozi mukuru  wa Angilikani ku Isi, yemeje ko Itorero Anglican rizajya rihesha umugisha abamaze gusezerana kubana mu mategeko bahuje ibitsina. Benshi mu bayobozi b’iri torero ku bari mu bihugu bitandukanye ku isi bakomje kugaragaza ko bitandukanije n’imyemerere y’iri torero ryo mu Bwongereza.

Umuryango uhuza Abangilikani bo mu Majyepfo y’Isi, GFSA ugize 75% by’abayoboke b’iri torero ku Isi yose, wasohoye itangazo kuri uyu wa Mbere ko bitandukanyije n’itorero ryo mu Bwongereza.

Itangazo ryasinyweho n’abasenyeri 10, rivuga ko ‘GFSA itagifata Musenyeri wa Canterbury, Justin Welby, nk’umuyobozi w’Angilikani ku Isi’.

Itorero Angilikani ry’u Rwanda naryo ryatangaje ko ryitandukanyije burundu n’iryo mu Bwongereza. Musenyeri w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Dr Laurent Mbanda, yavuze ko itorero ayoboye ryababajwe bikomeye n’uyu mwanzuro iry’u Bwongereza ryafashe wo gusabira umugisha abatinganyi mu rusengero.

Itangazo rikomeza rigira riti “Umubano wacu nk’Itorero Angilikani ry’u Rwanda n’ u Bwongereza wangiritse kubera icyemezo cyaryo ndakuka kigamije kwemeza ubutinganyi nk’ibintu bikwiriye.”

Abashyigikiye ibyakozwe n’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza bavuga ko kwamagana ishyingirwa ry’abahuje ibitsina ari ugutsimbarara ku nyigisho za kera mu bijyanye no gushyingirwa n’igitsina.

Welby yavuze ko ku giti cye atazigera aha umugisha abatinganyi kubera gushaka ubumwe bw’itorero rya Angilikani ku Isi. Yasabye abizera kunga ubumwe bagasaba ko n’abaryamana bahuje ibitsina bakwihanganirwa kuko ngo nabo batarwanya ubutumwa bwiza.

Amatorero yiyomoye kuri Angilikani y’u Bwongereza agiye guhura akarebera hamwe uburyo bashimangira umurimo w’ibwirizabutumwa rishingiye ku mahame fatizo itorero ryashinganywe, agendeye ku nyigisho za Bibiliya.

 

Related posts