Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Itondere ibi bintu bitatu mu gihe wagiye gushyingura kuko nawe ushobora guhita uhura n’akaga gakomeye. Dore icyo impuguke zivuga.

Gushyingura  iteka ni ibihe bizamura amarangamutima. Mu gushyingura biragoye kumenya 100% uko uri bwitware, gusa  birashoboka ko wagira uburyo witeguramo. Uyu munsi twagukoreye urutonde rw’ibyo benshi batitaho kandi ari ingenzi nk’uko impuguke zibivuga.


 

  1. Shyira telefone yawe ku ruhande

Hari ahantu hatandukanye kuguma kuri phone yawe bigaragara koko nk’imyitwarire mibi cyangwa itiyubashye. Aha kuguma kuri telefone yawe ugomba kwirinda ni ukuba waguma muri whatsapp, wajya ku mbuga nkoranyambaga, za youtube,…, wibereye muri gahunda zitandukanye n’izakujyanye.

Kuri iyi ngingo birashoboka ko wajya kuri telefone yawe, wenda ukurikiye imihango yo gushyingura kuri internet, cyangwa uri koherereza ubutumwa cyangwa ukora undi murimo kuri phone yawe ufitanye isano no gushyingura ibyo ntakibazo na kimwe kibirimo


 
Myka Meier, impuguke mu by’imyitwarire yagize ati “Kumera nk’aho uri kuganiriza telefone yawe kandi wagiye gushyingura ni igikorwa gisa nko gusuzugura no kutubaha ibyo urimo”“Shyira muri silencieux telefone yawe, yizimye niba ari ngombwa cyangwa se uyisige mu rugo. Niba telefone uziko utari buyikenere mu gikorwa cyo gushyingura urimo, kurangazwa nayo bigendere kure” ngayo amagambo yavuzwe na Daniel Post Senning, ubwo yaganirizaga Huffpost kuri iyi myitwarire

Ikipe yabafana benshi mu Rwanda byayisabye amasengesho menshi  kugira ngo yikure imbere y’ ikipe ya kana muri Shampiyona


 

  1. Si ahantu ho gufatira amafoto

Mu gihe cyo gushyingura, gufata amafoto ni ibintu byo kwitondera kuko mu gihe kimwe wasanga gufata ifoto nta kibazo biteye, ikindi gihe ugasanga bidakwiye na gato gufotora.Diane Gottsman, umuhanga akaba n’uwashinze The protocla Shool of Texas, aganira na Huffpost yagize ati “Smartphone zadutoje gufotora no gushyira akabaye kose kuri social media, gusa igihe cyo gushyingura si igihe cyo gukora ibyo” Kuri uyu Diane, wemerewe gufotora gusa igihe wahawe uruhushya n’umuryango w’uwitabye Imana.

Dore igihe bizagusaba kugira ngo urukundo wamukundaga rube rwagushyizimo burundu; Impuguke zirakuburira.

  1. Ambara neza uko bikwiriye

Birashoboka kuba uri umuntu ukunda kwambara neza, yewe ukanambara ibituma benshi bakurangarira, gusa igihe cyo gushyingura si igihe cyabyo.
Kuri Maryanne Parker, umuhanga mu by’imyitwarire akaba n’umwanditsi w’igitabo Posh overnight : The 10 Pillars of Social Etiquette , “Igihe uhitamo ibyo wambara igihe ugiye gushyingura, ambara imyenda igendanye n’icyo gikorwa, si byiza na gato kwambara imyenda ituma abari aho bakwibazaho. Ambara imirimbo niba uyikunda ariko wambare imwe idatuma hari utekerezako ibyo gushyingura wajemo ntacyo bikubwiye”


 

  1. Humuriza abasigaye

Iyo buri wese ufite uwe watabarutse aba yifuza ni abantu bamuhumuriza.  Birashoboka guhumuriza umuntu mu magambo, ariko ni byiza kurenga kuri urwo rwego. Igihe gushyingura byagushobokeye cyangwa bitagushobokeye, ubutumwa bwihanganisha ariko byaba byiza bugaherekezwa n’igikorwa gifatika.
Hashobora kuzamo gusura umuryango wasigaye, kohereza inkunga yawe y’amafaranga ku muryango wagize ibyago, kujya ujya gufasha uwo muryango uturimo tumwe na tumwe,…

Related posts