Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Israel Mbonyi uherekejwe n’amateka yo kuzuza BK Arena (Kigali), kuncuro yambere agiye gukomereza muri Australia gushimangira amateka

Umuhanzi Israel Mbonyi uwavuga ko bitakiri inkuru kuvuga ko akunzwe n’ingeri zose ntiyaba abeshye, abasomye ibi nuwabiburana yatsindwa hifashishijwe ibimenyetso simusiga uyumusore w’Imana amaze kugaragaza mumuziki wa Gospel.

Taliki ya 25/12/2023 uyumunsore yari yateguye abakunzi ba gospel igitaramo cya noheli yagombaga kumurikiramo album ye yise “ICYAMBU” ni album yitiriye indirimbo ye yakunzwe n’abatari bake kandi nibu igikunzwe ikigitaramo cyaritabiriwe cyane dore ko amatike yose yari yateganyijwe bigendeye kubantu iyinyubako yemerewe yashize mbere gato yuko igitaramo gitangira ibi akaba ari ubwambere bibaye kuva Bk Arena yatangira kwakira ibitaramo.

Hakomeje kwibazwa niba ayamateka uyumukozi w’Imana yanditse aribuyakomereze mugihugu cya Australia dore ko ariho agiye gukomereza urugendo rwo kwifuriza abakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza Imana iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire aho azazenguruka imijyi itandukanye yo muri Australia. Dore ko habura iminsi micye ngo afate rutemikirere nkuko tubitangarizwa nubuyibozi bushinzwe gutegura Rise and Shine Australia Tour 2023.

Nyuma y’ikigitaramo cya noheli kitabiriwe n’imbaga iniganjemo n’ibyamamare nyarwanda twifuje kumenya uko Mbonyi yiyumva ndetse nicyo ateganyiriza abakunzi be bo muri Australia yagize ati” ‘kubyabaye byose muri ikigitaramo ndashima Imana nicyo gusa navuga’ abajijwe kukijyanye n’ibitaramo afite muri Australia yavuze ko ntakabuza ariyo gahunda ikurikiyeho ko agiye kuruhuka gato ubundi akerekeza kumugabane wa Oceania azaba anakandagiye bwambere mumateka ye.

Tubibutse ko ibitaramo Mbonyi azakorera muri Australia bizatangira taliki ya 14/01/2023bikazarangira 11/02/2023. Nyuma yaho hazakurikiraho umuhango wo gutanga ibihembo kurwego mpuzamahanga kubantu bakoze ibikorwa byindashyikirwa mugisata cya Gospel ndetse no mubikorwa byubugiraneza .

Ibyo bihembo byiswe RSW AWARDS bikazahabwa abantu baturutse kumigabane yose y’isi nkuko tubitangaruzwa nabashinzwe gutanga ibyo bihembo. Numuhango uteganijwe kuba kuwa 18/2/2023 aho bivugwa ko numuhanzi Israel Mbonyi azaba ari muri bamwe bazataramira ibyo byamamare bivuye mubihugu bitandujanye byo ku isi.

BK Arena yari yakubise yuzuye

Related posts