Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Israel Mbonyi, Irene Murindahabi: Dore abasitari 11 bagarutsweho kuba baranze gushaka abagore ndetse badafite n’abakunzi

Bisanzwe bimenyerewe cyane ko ibyamamare cyangwa abasitari abenshi badakunze kugaragaza abakunzi babo ndetse bagashaka batinze bikibazwaho kenshi cyane n’abakunzi babo babakurikirana umunsi ku wundi.

Ibi usanga bigarukwaho kenshi n’abakunzi babo babafana mu bikorwa byabo bya buri munsi bakumva ko bakwiye kumenya byinshi ku buzima bwabo ariko nabo bakanga kugira byinshi batangaza ku buzima bwabo cyane cyane ibyerekeye urukundo cyangwa urushako.

Bamwe mu basitari akenshi nanone bavuga ko gukunda cyangwa gushaka babikora ngo kandi biba ari na ngombwa ariko akenshi bakabikora mu ibanga rikomeye ugasanga bimenyekanye habura igihe gito ngo igihe cy’ubukwe kigere.

Mu basitari nyarwanda bazwi cyane kandi abantu benshi baba bifuza kumenya abakunzi babo n’igihe bazakorera ubukwe urutonde rw’abantu cumi n’umwe kuri ubu rwashyizwe ahabona:

ku mwanya wa 11: Ku mwanya wa Cumi n’umwe ku rutonde rw’abasitari nyarwanda hajeho Dj Mc Phil Peter, uyu amaze imyaka myinshi mu myidagaduro mu Rwanda ariko kugeza ntaravugwa mu nkuru z’urukundo na rimwe cyangwa ngo abe yatangaza umukunzi n’igihe yaba azakorera ubukwe. Usanga abenshi baba bibaza nk’umukobwa yaba akunda uko yaba ameze.

ku mwanya wa 10: Kalisa Erneste, uyu yamamaye cyane nka Samusuri muri cinema nyarwanda, gusa mu mpera z’umwaka ushize yaje kuba yavuga ko agiye gushaka uko yakora ubukwe bitewe n’uko umwe mu bana be yamubwiye ko agiye gushaka akaba yanga ko umwana we yamutanga gukora ubukwe.

ku mwanya wa 9: ku mwanya wa cyenda turahasanga umuhanzi nyarwanda Christopher aho atarigera yerekana na rimwe umukobwa bakundana kandi akabisabwa n’abakunzi be benshi. ku rundi ruhande bikaba bivugwa ko yaba ari mu rukundo n’umunyamakuru wa RBA Abera Martina.

ku mwanya wa 8: Irene Murindahabi umunyamakuru ukunzwe cyane by’umwihariko wamenyekanye nka MIE nawe ya ku mwanya wa 8 ku rutonde rw’abasitari nyarwanda bataragaragaza abakunzi babo aho ataragaragaza mu bitangazamakuru umukobwa yaba akunda na rimwe.

ku mwanya wa 7: ku mwanya wa Karindwi haje umukobwa Miss Mutesi Jolly uzwiho ubwenge bwinshi n’ibitekerezo byinshi abenshi bashobora bibaza ko ari nabyo bishobora kuba bitera abasore benshi ku mutinya bakaba bamutereta.

ku mwanya wa 6: Ku mwanya wa gatandatu haraza umuhanzi Andy Bumuntu ugaragara nk’umusore mwiza imbere y’abakobwa benshi we unaherutse gutangaza yeruye ko ari single mu mezi ane ashize ubwo yaganiraga n’igihe culture.

ku mwanya wa 5; ku mwanya wa gatanu haraza umukinnyi wa Filime Alliah Cool wakunzwe cyane muri filime nka Rwasa ariko we aherutse kugirana ikiganiro na Yago tv show  avuga ko afite umuntu kandi anafite impeta yamwambitse gusa benshi basigara bibaza uwo ariwe.

Umwanya wa 4: Kumwanya wa kane haraza Ketty Bashabe mu myaka 10 amaze mu myidagaduro akaba atarerekana umukunzi we na rimwe uyu biherutse kuvugwa ko yaba akundana na Sadio Manne umukinnyi wo muri Senegal.

Ku mwanya wa 3: Kuri uyu mwanya haraza umuhanzi King James ubibazwa kenshi na bakunzi be benshi n’abanyamakuru aho byamurenze nawe akabihangamo indirimbo aho yagize ati”Ubanza nkuze” gusa kuri King James ntiharamenyekana umukunzi we nyakuri

Ku mwanya wa 2: Ku mwanya wa kabiri haraza umuhanzi Israel Mbonyi wamenyekanye cyane nk’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ukunze kubazwa cyane n’abanyamakuru benshi niba afite umukunzi koko gusa uko babimubajije akabasubiza agira at” Umukunzi ntaraboneka n’aboneka nzamubabwira”

Ku mwanya wa 1: Ku mwanya wa mbere abantu benshi baba bifuza kumenya igihe azakorera ubukwe ndetse no kumenya umukobwa yaba akundana nawe turahasanga umukinnyi wa Filimi nyarwanda Niyitegeka Gratien ukunzwe na benshi hano mu Rwanda ariko ukomeje gutera urujijo abakunzi be niba afite gahunda y’ubukwe.

Isoko: Channel 250

Related posts