Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Israel Mbonyi, Aline Sano: Menya udukoryo twakozwe n’abahanzi b’ibyamamare twanze kuva mu mitwe y’ababakurikira.

Mu Rwanda haba  abastari benshi batandukanye mu ngeri zitandukanye abahungu n’abakobwa muri gospel ndetse n’izindi ndirimbo zisanzwe, gusa kenshi hari ibyo bagenda bakora bigasigara mu nmitwe ya benshi babakurikira akenshi nk’iyo ari ikintu kidasanzwe. Twifashishije ikiganiro cyaciye k’umuyoboro wa Youtube channel 250 twabateguriye urutonde rw’abahanzi batanu bagiye bagaragaraho udukoryo tudasanzwe kurusha abandi haba mu mafoto yabo mu majwi ndetse n’ibindi

Ku mwanya wa 5 turahasanga umuhanzikazi bwiza, uyu mukobwa ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bagezweho muri iyi minsi wamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda ariko nanone bakunzwe mu mashusho akora n’amajwi ye bigakundwa n’abantu benshi. Imwe rero muri video ya zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zikanamamaza uyu mukobwa Bwiza yagaragaye yambaye ikanzu bigaragara ko itamukwira akayigabanyisha ariko umutayeri ntiyibuke gukata igitambaro yari yagabanyije, ibi bikaba byarasigaye mu mitwe ya benshi bamukurikira, ibi bikaba byaragaragaye mu ndirimbo ye yise Ready yafashwe amashusho na Akam Ihadgi ariko igatunganywa n’umusore witwa Toussaaint.

Ku mwanya wa Kane mu bahanzi bakoze udukoryo tudasanzwe haraza umuhanzi Israel Mbonyi wagaragaye ari mu kiganiro na Yago Tv bageze hagati abona umunyamakuru afashe micro amubaza yarushye cyane ntabyo gutinzamo ahita amubaza nimba atarushe kuko yabibonaga mu maboko ati “Ntabwo uruha iyo ufashe gutya” Israel uyu yavutse mu mwaka wa 1992 avuka mu bane 7 ari uwa 4 akaba yaravukiye muri Congo.

Ku mwanya wa Gatatu hari umukobwa umaze kumenyekana cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi akaba n’umubyinnyi wo mu itsinda rya Seven Stars wamenyekanye nka Bianca, we yagaragaye mu ndirimbo 2 zitandukanye yambaye stile imwe, umusatsi umwe ku buryo umuntu utazi gutandukanya izo ndirimbo yagirango ni indirimbo imwe, indirimbo ya mbere uyu mukobwa yagaragayemo ni indirimbo ya Yampano ari kumwe n’umuhanzi  Yvan Mpano hakaba kandi na Sawa ya Nel Ngabo yagaragayemo ahantu bitandukaniye gusa ni kuri color collection naho ibindi byose ni bimwe bityo bikaba byatera utazizi urujijo.

Ku mwanya wa kabiri turahasanga Umuhanzikazi Aline Sano, aho mu ndirimbo ye Fake Gee iri mu zakunzwe cyane muri iyi minsi, uyu muhanzikazi yagaragaye ameze nk’uwiyahuza inzoga nyuma baza gusanga irimo ubusa gusa kuko na mbere iryo cupa ryari ryakoreshejwe ririmo inzoga, abantu benshi ntibabimenye kuko nawe arikoresha nk’aho ikirimo.

Naho ku mwanya wa mbere w’abakoze udukoryo tudasanzwe turahasanga umuhanzi Juno Kizigenza aho mku itariki 29/11/2022 Miss Naomie yashyize hanze video, iyi video ikaba yarikubiyemo ubuzima bwe asanzwe asangiza abamukurikira, iyi video ikaba yarikubiyemo ibihe bitandukanye Naomie yaramazemo iminsi birimo ubukwe bwa mubyara we Pamela, gutembera muri pariki ndetse n’ibindi, muri iyi video yenda kurangira hari umwe mu bo mu muiryango we waruvuye hanze agera mu rugo mbere abandi bavandimwe badahari maze baza bahamusanga birabatungura cyane, aba bavandimwe ba Naomie nkaho bari basanzwe bamuzi binjiye bishimye bamusuhuza nk’abamukumbuye ariko ku rundi ruhande bazanye na Juno Kizigenza, we wabonaga atazi ibiri kujya mbere wabanje no gutinda inyuma y’umuryango ari nako camera zirimo zimufata gusa nyuma aza kwinjira neza aho wabonaga ko aziranye na Naomie atangira kwisanzura ariko uyu muvandimwe wundi byagaragaye ko we batari baziranye.

Src: Channel 250

Related posts