Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

ISONI KOKO ZIRISHA UBUROZI!!! Umukobwa yabuze uko abigenza aterera ivi mu isoko asaba umusore kumugira umugore. Dore icyo yamusubije kiratangaje…

Bisanzwe bimenyerewe ko umusore ari we ukunda gusaba umukobwa ko yamubera umugore , gusa ibi turabivuga nyuma yo kubona umukobwa wabuze uko abigenza afata iyarubika ajya mu isoko ryari ryuzuyemo abantu atera ivi asaba umusore bari bamaze igihe bakunda ko yazamugira umugore, umusore nawe yabisamiye mu kirere agira ati” Ndamukugize” maze ibyishimo bihita byisuka karahava.

Uyu mukobwa wakoze ako gashya ni uwo mu gihugu cya Nigeria yatunguye abantu benshi ubwo yateraga ivi mu isoko maze asaba umusore akunda ko yamugira umugore.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, uyu umudamu bivugwa ko anakina amafirime wamamaye ku izina rya Simply Erhun, yasangije videwo imwerekana yateye ivi, ategereje ko umugabo yakunze amusanganira, hanyuma akamwambika impeta.

Uyu mukobwa yagize amahirwe kuko mu gutera ivi kwe n’uyu mugabo yamukunze hanyuma aramubwira ati “Yego” undi amwambika impeta yari yitwaje

Kuri iyo video yanditseho ngo:

’’ YEGO nabikoze neza kandi yambwiye ” YEGO” nini !!!Kuva uyu munsi, sinzongera kugenda njyenyine. Umutima we uzaba icumbi ryanjye kandi amaboko ye azaba urugo rwanjye. @ Westbenzinc

Namusabye arambwira ati “Yego !!!

Inzira injyana ku kuba Madamu !!! ’’

Related posts