Isimbi Model yakomoje ku gahinda agendana yatewe na Jenoside

 

Umunyamideli Isimbi Model yakomoje ku gikomere yatewe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamugize impfubyi akaba agendana amateka atahisemo ariko akaba yarahisemo guha icyubahiro abe.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe Instagram ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24, muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Isimbi Model yanagarutse kuri se amubwira ko ubu umukobwa we (Isimbi Model) yakuze ndetse yanashyingiwe umugabo mwiza yari kuzakunda, ubu afite abuzukuru babiri kandi icyubahiro cye ahora akigendana izina rye rikaba ritazibagirana.

Isimbi Model akaba yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye afite imyaka 3 ikaba yaramugize imfubyi akaba agendana amateka atahisemo.Ati “Nari mfite imyaka 3 gusa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri iyo myaka ubuzima bwakabaye ubundi nta cyasha, umuntu yisekera ndetse abona urukundo ariko ubwanjye bwaranzwe n’igihombo, guceceka no kurokoka. Nabaye imfubyi nikorera amateka ntigeze mpitamo ariko nahisemo kuyaha icyubahiro.”Yakomeje agira ati “Nyuma y’imyaka 32 ntabwo nibuka uburibwe gusa ahubwo imbaraga zabuturutsemo. Nibuka ubuzima bwatwawe hakiri kare, ijwi ryacecekeshejwe n’urukundo rwibwe imiryango myinshi harimo n’uwanjye.”

Isimbi Model yavuze ko ubu yakuze, yakize ibikomere nubwo rimwe na rimwe biba bimeze nk’ibidashoboka ndetse ko buri nkovu yikoreye ibigwi bw’Abatutsi bishwe bazira uko bavutse.

Yibukije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko atari bonyine ndetse ko Isi iri kumwe nabo itazigera yemera ko byongera kuba ukundi.