Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ishyano! Umupadiri arakekwaho icyaha cyo gusambanya abana icumi b’ abahungu( ese iyo yamaraga gusambanya aba bana yabahaga iki? Inkuru irambuye…

Mu gihugu cya Tanzania haravugwa inkuru y’ umupadiri wo mu gace ka Moshi yagejejwe imbere y’ ubutabera kugira ngo yisobanure ku cyaha akuriranyweho cyo gusambanya abana icumi b’ abahungu yarangiza akaba amafaranga ari hagati ya 3000 na 5000 akoreshwa muri kiriya gihugu.

Uyu mupadiri witwa Sostenes Soka yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2022.

Amakuru avuga ko aba bana uyu mupadiri yasambanyije icyenda muri bo biga mu mwaka wa Gatandatu w’ amashuri abanza mu gihe umwe yiga mu wa mbere w’ amashuri yisumbuye, aba bombi bahuye n’ uyu mupadiri ubwo bigiraga amasakaramentu yo guhabwa Ukarisitiya no gukomezwa.

Ubwo uyu mupadiri yamaraga gusambanya aba bama yabahaga amashilingi ya Tanzania ari hagati ya 3000 na 5000 nk’ uko The Citizen dukesha ino nkuri ibitangaza.

Padiri Soka yatawe muri yombi kubera igitutu cy’ abaturage bo muri kariya gace bavugaga ko akingirwa ikibaba n’ ubuyobozi kandi agiye kubamarira abana abasambanya.

Related posts