Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ishyano ryacitse umurizo! Nyamagabe abagabo bane bateye inda abana babo.

Rwanda mu Karere ka Nyamagabe habereye amahano adasanzwe aho ababyeyi bateye abana babo inda bikamenyekana.

Nkuko bisobanurwa neza kuri iki cyumweru Ubuyobozi bwo mu karere ka nyamagabe bwatangaje ko bukomeje guhangana n’icyaha cyo gusambanya abana, aho mu mwaka wa 2021/22 abagabo 17 bakatiwe n’inkiko.

Ikibabaje kurushaho ni uko bane muri abo, ari abagabo bahamijwe gusambanya abana babo bakabatera inda.

Kuri ubu mu Karere ka Nyamagabe habarurwa abangavu bari munsi y’imyaka 18 bagera kuri 70, batewe inda mu 2021/22. Mu mwaka wabanje abazitewe ni 325, mu gihe mu 2019/20 bari 450.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes, yavuze ko kimwe mu byo barimo gukora ngo gusambanya abana bicike, harimo kubashishikariza kugaragaza ababahohoteye kugira ngo bahanwe.

Yavuze ko abangavu 17 ari bo babashije kurega abagabo babasambanyije bakanabatera inda, kandi bose bahamwe n’icyo cyaha.

Yakomeje ati “Barahanwe bose uko ari 17, ariko ikibabaje ni uko twasanzemo abana bane basambanyijwe na ba papa wabo babatera inda.” Yari kuri Radio Salus.

Abo bagabo ngo babanje guhakana ko batasambanyije abo bangavu, biba ngombwa ko bajya gupimwa ADN, ibimenyetso byemeza ko ari ba Se b’abana bavutse.

Uwamariya yavuze ko kugira ngo abagabo bagere aho basambanya abana babo, usanga kenshi baratandukanye n’abagore, bagasigarana n’abakobwa babo mu nzu.

Yakomeje ati “Byasaba ubushakashatsi hakagaragara wenda ko uwo muntu afite ikibazo, kuko mu bigaragagara nta kibazo bafite cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Ariko ibyo nagiye nkurikirana ni ha handi usanga umugabo yarakimbiranye n’umugore bagatandukana, umugore akagenda asize abana b’abangavu, noneho umugabo akabahindura abagore be.”

Related posts