Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Ishyaka rya Vital Kamerhe ryasabye Tshisekedi gutangiza intambara yeruye ku Rwanda.

Ishyaka rya Vital Kamerhe ryasabye Tshisekedi gutangiza intambara yeruye ku Rwanda.

Ishyaka rya Politiki UNC, ( Union Pour la Nation Congolaise) rya Vital Kamerhe wahoze ari Umujyanama wa Perezida Tshisekedi , Ishami rya Lubumbashi muri Haut Katanga , ryasabye Perwzida Félix Tshisekedi gutangiza intambara yeruye ku Rwanda rirushinja ubushotoranyi igihugu cyabo.

Umunyamabanga w’ agateganyo wa UNC , ishami rya Lubumbashi , Charles Chubgu , yabivuze kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Kamena 2022, ubwo hizihizwaga imyaka 12 iri shyaka rimaze rishinzwe.

Yavuze ko u Rwanda rushyigikiwe n’ imiryango mpuzamahanga ishaka guhungabanya umutekano wa RDC kugira ngo ibone uko itwara amabuye y’ agaciro y’ iki gihugu nk’ uko inkuru ya 7 sur 7 cd ibitangaza.

Ati“Mu bigaragara ntabwo turi bwizihize iyi sabukuru uyu munsi mu gihe tuzi ko abavandimwe bacu bo mu Burasirazuba bibasiwe n’ubushotoranyi bw’u Rwanda.

Twifatanyije n’abavandimwe bacu hariya. Intambara y’u Rwanda igamije gutwara amabuye yacu ariko mu minsi iri imbere tuzakusanya ubushobozi bwo gushyigikira ingabo zacu, FARDC.”

Ku rundi ruhande bitewe n’ imyitwarire y’ u Rwanda yo gushyigikira M23 , UNC yasabye Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo guyangaza intambara kuri iki gihugu.

Charles Chungu yifuza ko Perezida yatangaza intambara kandi yambaye mouzankano ya gusirikare kugira ngo birusheho guhabwa uburemere imbere y’ ababibona.

Ati “Ku bijyanye n’ikibazo cyo mu Burasirazuba, perezida aracecetse cyane. Turashaka ko agira icyo avuga. Turashaka ko atangaza intambara ku Rwanda.

Birakwiye ko afata icyemezo gituma abaturage bamugirira icyizere. Natangaze intambara, abaturage twiteguye gutera u Rwanda, tukinjirayo tukabohora RDC.”

U Rwanda rwakomeje guhakana ko hari uruhare rwaba rufite mu birimo kubera muri Congo.

Related posts