Ku wa gatandatu, 23 werurwe, Mu karere ka Nyanza habereye,Iserukiramuco ryo Kumurika Inyambo, iri serukiramuco rikaba ryaherukaga gukorwa mu myaka irenga mirongo itandatu ishize.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Ishuri ry’umurage ndangamuco ry’u Rwanda (RCHA / Inteko y’umuco) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ryakiriye ryaherukaga mu myaka irenga mirongo itandatu ishize, mbere y’uko u Rwanda rwigenga, igihe abakoloni b’ Ababiligi bari bagikolonije u Rwanda.
Nk’uko byagaragaye,inka nicyo kimenyetso ntangarugero cy’ubutunzi mu Rwanda. Nubwo ibi byahindutse uko imyaka yagiye ihita, baracyafite imyanya nk’iyi mu bice bimwe na bimwe by’igihugu aho abaturage bagera kuri 70% bakora ubuhinzi. Mubyukuri, impuzandengo y’abanyarwanda ikoresha litiro 78.7 z’amata ku mwaka.
Icyakora, Inyambo nizo nka zihariye ku kugira amahembe maremare, zikaba zarashyizwe ku mwanya wa mbere mu nyamaswa zose zo mu rugo. Ndetse muri iki gihe, ziracyafite akamaro kanini mu muco.
Ishuri ry’umurage ndangamuco ry’u Rwanda cyangwa Inteko y’umuco,ni kimwe mu bintu by’ingenzi bizafasha abakiri bato gukomeza kuzirikana amateka ndetse no gukomera ku umuco.
Ni ngombwa ko amateka ahora asobanurwa byimbitse kugira ngo urubyiruko rushobore kumenya ko amateka yabo n’umuco byuzuye amasomo ashobora kuba ingirakamaro muri iki gihe ndetse no mugihe kizaza.
Ntagushidikanya ko iserukiramuco rizagaragariza urubyiruko rwinshi ko inyambo zifite akamaro kanini, harimo nko kuguma kuri gakondo, ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye.
Uretse iserukiramuco, hariho n’indi migenzo yagaruwe, nk ‘umunsi w’umuganura aho abantu bishimira umusaruro bagezeho, ndetse n’umuganda, uhuza abantu kubwinyungu rusange. Ibindi ni indahiro, imihigo ndetse n’ibindi byinshi.