Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Ishuri ry’igisha umuziki mu Rwanda ryashyize igorora abashaka kuryigamo

Nyuma y’ubusabe bwinshi bwabashaka kwiga ibijyanye n’umuziki basaba ko habaho amasomo y’igihe gito (short course) kuri ubu iri shuri rya Rwanda School of Creative Arts and Music ryamaze kwemera ubu busabe bwabenshi.

Iri shuri ryatangiye mu mwaka  2014 ubu rikaba rimaze imyaka 9.
Mu gihe cyose ryari rimaze ryigishaga amasomo atandukanye arimo ajyanye n’umuziki, gushushyanya n’ibindi byerekeye ubuhanzi n’ubugeni, umunyeshuri yigaga imyaka itatu.

Nubwo hagiye gutangira amasomo y’igihe gito ariko ntibikuyeho amasomo yarasanzwe kuko nagahunda y’imyaka itatu uzakomeza nkibisanzwe kubashaka kuyiga

Umuyobozi wiri shuri yatangaje ko abantu baziga umwaka umwe ari abazafata amasomo arimo kuvuga amazina y’inka, gutunganya amashusho (Video Production), umwirongi, Sound Engeneering, gusana ibyuma byangiritse ndetse no gutunganya amatara.

Mu baziga umwaka umwe umuntu azajya ahitamo kwiga nimugoroba mu minsi y’imibyizi, kwiga mu minsi isanzwe ku manywa cyangwa mu mpera z’icyumweru bitewe n’igihe abonekera.

Iri shuri ry’Umuziki ritangajwe ibi mu gihe riri gushaka abanyeshuri bazatangirana n’umwaka mushya w’amashuri.

Ibikorwa byo gushaka abaziga muriri shuri bizazenguruka intara zose zo mu Rwanda, aho byatangiye kuri Uyu wa 11 Nzeri 2023, Mu Burengerazuba bizabera i Rubavu muri Salle Vision Jeunesse Nouvelle, Majyaruguru mu nzu mberabyombi ya Muhabura Polytechnic, Intara y’Amajyepfo kuri IPRC South, mu Ntara y’Iburasirazuba bizabera ahitwa Maison Des Jeunes Kayonza, Mujyi wa Kigali ahazwi nka Maison des Jeunes Kimisagara.

Related posts