Hoteli The Pinnacle Kigali iherereye Rebero mu mujyi wa Kigali, yashyizwe ku rutonde ngarukamwaka rwa TIME Magazine rugaragaza ahantu 100 hafite uburanga budasanzwe ku Isi ho gusura cyangwa kurara.Uru rutonde rutegurwa n’ikinyamakuru TIME rwiswe “World’s Greatest Places 2026”, rutegurwa hashingiwe ku bintu bitandukanye birimo umwihariko w’aho hantu, udushya duhari, serivisi zitandukanye zihabwa abahagana, ndetse n’uburyo hatuma abahasura bahagirira ibihe byiza.
Uru rutonde ruba rugizwe n’ibice bibiri aribyo “Ahantu heza ho gusura” ndetse n’Ahantu heza ho kurara”. Hoteli The Pinnacle Kigali yashyizwe kuri uru rutonde mu gice cy’ahantu heza ho kurara muri 2026, ndetse ikaba ari hoteli ya mbere yo mu Rwanda ishyizwe muri iki cyiciro kuri uru rutonde.Babinyujije ku rubuga rwabo rwa X, ubuyobozi bwa Pinnacle bwagaragaje ko bwishimiye guhabwa iki cyubahiro ndetse bushimira abashyitsi bahasura n’abandi bose bagize uruhare mu gutuma iyi hoteli igera kuri uru rwego mpuzamahanga.
Ati “Twishimiye cyane kuba twashyizwe ku rutonde rwa TIME rw’ahantu heza ku Isi. Bibaye nyuma y’urugendo rurerure kandi tubikesha abashyitsi bacu n’abanyamuryango badahwema kudushyigikira.”
Ibyiza bituma Pinnacle Hotel y’i Kigali yihariye
Hoteli The Pinnacle Kigali iherereye mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama, ahazwi nko ku i Rebero. Ni hoteli yubatswe mu buryo bugezweho, ndetse yubatse ku musozi aho uyirimo aba yitegeye umujyi wa Kigali ku butaka bwa hegitari 3,2.Iyi hoteli ifite amagorofa atatu ayiha ubuso bungana na metero kare 8,500, ikagira ubusitani bunini kandi bubereye ijisho.Iyi hoteli izwiho gutanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru zihuza ubuziranenge mpuzamahanga n’ubwiza bw’umuco Nyarwanda, ifite ibyumba icyenda binini bishobora kwakira abantu 18. Ibi byumba biri mu magorofa abiri, aho ku igorofa rya mbere hari ibyumba bine, hejuru yaryo hakaba ibindi bitanu.
Ifite resitora zitanga amafunguro atandukanye arimo nka Teppanyaki yo mu Buyapani, indyo zo mu bihugu bikikije Inyanja ya Méditerranée, indyo gakondo za Afurika na Aziya n’indyo z’i Burayi, ibyo kunywa haboneka vino zirimo izengerwa muri Afurika y’Epfo, iz’i Burayi, Amerika y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, izo mu bihugu byo muri Océanie.Ifite kandi ahantu ho kwidagadurira no kuruhukira harimo aho koga, gym, n’ahantu ho kwakirira inama n’ibirori bitandukanye.
Iyi hoteli kandi iri mu gice cyorohereza abashyitsi bayirimo gusura ibindi bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, cyane ko ifite n’imidoka zayo ikoresha zirimo izo mu bwoko bwa Leap Motors C10 na Alwan’s 202 ROX Premium SUV.
The Pinnacle Hoteli ije kuri uru rutonde rw’ahantu heza ku Isi ihasanga ibindi bice byo mu Rwanda byagiye bigaragaza kuri uru rutonde mu myaka yashize.Mu 2024, Ivomo Tea Cooperative yo mu murenge wa Gisakura yashyizwe ku rutonde rw’ahantu heza ho gusura, mu gihe mu 2023 Umujyi wa Musanze nawo wagaragaye nk’imwe mu nkingi z’ubukerarugendo ku Isi.
Mbere yaho mu 2022, Umujyi wa Kigali nawo wari wagaragaye mu hantu 50 heza ku Isi ho gusura.
