Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Isahane nini yuzuye ibiryo yari ifitwe n’umugabo waruri kuri moto irarikoze mu Mujyi wa Kigali.

Mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo hagaragaye umugabo udasanzwe aranga akumiro watumye benshi bifata kumunwa bahagarika ibyo barimo bajya kumureba.

Ni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 ukwakira 2023 mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo nibwo hagaragaye umugabo wari kuri moto atwawe n’umumotari, yari afite isahane nini iriho ibiryo byo mu bwoko butandukanye biriho na avoka ikase neza ndetse afite n’agacupa ka jus (ji) muntoki.

Uyu mugabo wateye benshi urujijo yari akenyeye isume yambaye n’umupira w’umukara ariko impamvu nyamukuru yamuteye gukora ibi bintu yakomeje kwibazwaho na benshi mu bamubonyeho aho i Nyamirambo.

Nyuma y’uko uyu mugabo akoze ibi harakibazwa impamvu yabimuteye baribaza niba ari ubusazi cyangwa se yabikoze kubushake nicyo yaba yaragamije kugeraho.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts