Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Irinde gukora bino bintu kuko bitera iminkanyari kuza vuba.

Irinde gukora bino bintu kuko bitera iminkanyari kuza vuba.

Iminkanyari ni bimwe mu bimenyetso byerekana ko uri kugenda usaza buhoro buhoro, ariko hari ibiryo bimwe na bimwe bishobora gutera iminkanyari kugaragara cyangwa kuza ku mubiri imburagihe.

Dukurikije ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’ubuzima ndetse n’imirire bugatangazwa ku rubuga rwa WebMD, hano hari ibintu bishobora gutuma iminkanyari iza kuruhu hakiri kare mbere y’uko usaza.

Kimwe mu bintu bishobora gutuma ugira iminkanyari ku ruhu rwawe ni inzoga zirenze urugero, kuko imiti iri muri alcohol ishobora gutuma umubiri wawe ugira umwuma.

Niba umubiri wawe udafite amazi ahagije ndetse na ogisijeni, bizagutera iminkanyari ku ruhu rwawe, rero, ugomba kwirinda kunywa inzoga zirenze urugero cyangwa ugomba kuyikura mu mirire yawe ya buri munsi.

Ikindi kiribwa gishobora gutera iminkanyari mu maso yawe ni inyama zitunganijwe zaciye mu ruganda, kuko zirimo nitrate nyinshi hamwe n’amavuta yuzuye bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwawe muri rusange kandi bishobora no gutera uburibwe bishobora gutera iminkanyari kuruhu rwawe.

Ikindi mu biribwa bishobora gutera iminkanyari mu maso no ku mubiri ni ibiryo bitetse byibitsemo isukari nyinshi imwe bita Glucose, isukari irenze urugero kandi irundarunda mu mubiri wawe ibinyabutabire bidakenewe ndetse bitagira icyo bifasha umubiri, ibyo bikaba byatera iminkanyari ku ruhu.

Related posts