Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Irengero ry’Ubukarabiro bwajyanye n’icyorezo cya COVID 19

Bamwe mu batuye mu bice byo hirya no hino mu gihugu bibaza irengero ry’ ibikorwa remezo byubatswe bifasha abantu kugira isuku birimo ubukarabiro buheruka gukoreshwa mu gihe cya covid-19.

Abaturage baganiriye na kglnews.com baribaza niba igipimo cy’isuku yifuzwaga cyaragezweho.

Iyo ugenda hirya no hino mu gihigu hakirirwa abantu benshi nko ku biro by’Umurenge,ku mavuriro,mu isoko ndetse n’ahandi ubona ubukarabiro bwubatswe cyane mu gihe cya covid-19, buheruka gukoreshwa icyo igihe, kuko uretse kutabamo amazi hari naho usanga bwarasenyutse, hakaba naho bwamezeho ibyatsi.

Umwe mu baturage yagize ati:”Mu gihe cya COVID 19 wasangaga bashishikariza abantu gukaraba none aho twakarabiraga nta mazi akibarizwamo.

Undi nawe ati:”Ahubwo icyo twakwibaza indwara zirindwaga zararangiye ko COVID 19 yagenje gake maze ibyo bikorwaremezo bipfa ubusa.Ubu se amafaranga yabikoze yazize iki nimba nta follow up yabyo yakozwe.”

Hitiyaremye Nathan,umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, ukuriye agashami ko kurwanya indwara zititaweho uko bikwiye , avuga ko nta mpamvu n’imwe yatumye hari ubukarabiro butagikoreshwa, kuko n’iki kibazo kigaragazwa nk’imbogamizi hari uko agisobanura.

Yagize ati:”Ni ugokomeza kwibutsa inzego bireba,inzego z’ibanze,ibigo by’amashuri,ibigo by’abihayimana kuko ubwo bukarabiro bwari bunahenze,bwarakoreshwaga ndetse indwara nyinshi zaragabanutse.Uyu munsi rero turongera gukangurira buri wese,buri kigo kongera gukangura buriya bukarabiro bugakora.”

Yakomeje agira ati:”Hari ikibazo cyagaragajwe cyane cyane nko mu mashuri y’uko facture zazamutse,Aho naho hari ubuvugizi buri gukorwa wenda abo muri Mineduc bazabisobanura neza aho byaba bigeze ariko nziko byakozwe ku buryo bashobora kuzagabanyirizwa gusa simbyemeje ariko nziko twakiganiriyeho.”

Kuri iki kibazo, abaturage basanga uretse gusubizwa inyuma mu isuku no gukomeza kongera indwara zituruka ku mwanda, hiyongeraho ibihombo byo gushora amafaranga ku bikorwa bitazakomeza gukoreshwa nyamara hari ibindi yakabyajijwemo umusaruro ufitiye rubanda inyungu.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts