Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Irebere ibyamamare mpuzamahanga byigeze kuba imfungwa.

Mike Tyson yatawe muri yombi ahamijwe icyaha cyo gufata umwana ku ngufu.

Ese hari Ubwo wigeze wibaza nimba ibyamamare mpuzamahanga babifunga? Cyangwa wumva byo bifite ubudahangarwa, ariko mu by’ukuri si rimwe si kabiri abantu bafite amazina azwi hose bafungwa ndetse n’igihe ahubwo kitari gito gusa bakaza kurekurwa bagasubira mu buzima bisanzwe.

Uwa mbere ni 50 Cent, uyu muhanzi ubundi yitwa Curtis Jackson mu mwaka wa 1994 yigeze kugurisha Cocaine ku muntu aziko ari umuntu usanzwe naho yari umupolisi byatumye akatirwa imyaka itatu y’igifungo gusa muri iyo myaka yose y’igifungo yamaze amezi atandatu muri gereza andi ayamara mu nkambi y’imfungwa aho yakoraga imirimo nsimbura gifungo abandi bita Tije.

Undi ni Mike Tyson uyu we mu 1992 yigeze guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 18 bimuviramo igihano cy’imyaka 10, gusa yaje gukatirwa imyaka ine kubera kubura kw’ibimenyetso bihagije, gusa amaze itatu muri gereza yaje kurekurwa, uyu Mike Tyson ni umuteramakofi karahabutaka mpuzamahanga wabigize umwuga.

Undi ni umukinnyi wa Filime ukomeye wamenyekanye cyane muri Filime nka The Cockout ndetse akaba n’umuraperi ukomeye muri Amerika Ja Rule, muri 2011 yaje gukatirwa imyaka ibiri muri gereza kubera gukwepa imisoro byaje gutuma kandi yongerwaho amezi 28 muri gereza.

Undi Lil Wayne, uyu nguyu yamenyekanye kandi ku izina rya Young Money yaje gukatirwa igifungo cy’amezi umunani mu mwaka wose yakatiwe ibi byaje gutuma afungirwa mu kirwa giherereye muri New York akaba yarafungiwe gutunga intwaro mu buryo butemewe.

Si abangaba bonyine ahubwo hari n’abandi benshi nka Blac Chyna, Danyy Trejo ndetse na Jussie Smollett.

Related posts