Ibisasu bya Iran mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane , byaguye ndetse bisenya ibitaro bya Soroka biherereye Beersheba muri Israel.,Ibitaro bya Soroka Medical Center biherereye i Beersheba muri Israel byarashweho mu gitondo cyo ku wa Kane, mu gitero cy’ibisasu bya misile, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Israel.
Umuvugizi w’ibitaro bya Soroka Medical Center yavuze ko ibyo bitaro byarashweho kuri ubu bakaba bari gukora iperereza ry’abantu bapfuye ndetse n’abandi baba bakomerekejwe n’iki gitero.Urwego rushinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi muri Israel rwatangaje ko igisasu cyahise gikubita ibitaro gitera inkongi y’umuriro. Ibyo bitaro ni byo binini mu magepfo ya Israel, nk’uko Ingabo za Isiraheli (IDF) zabivuze.
Ramat Gan, umujyi uherereye hafi ya Tel Aviv mu karere ka Dan muri Israel, wagabweho igitero cya misile, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umujyi, Carmel Shama-Hacohen, abicishije kuri Facebook. Yavuze ko igisasu cyagwiriye ahari inyubako z’abaturage iz’ubucuruzi, kandi ko ari inshuro ya gatatu barashweho muri uru rugamba ruri guhanganisha Israel na Iran.
Kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga wa Leta wungirije mu by’ububanyi n’amahanga wa Iran, , mu kiganiro yagiranye na CNN yavuze ko Iran izihorera kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibaramuka bifatanyije na Israel mu kugaba ibitero kuri Tehran no ku bikorwa by’ubushakashatsi bwayo ku bitwaro bya kirimbuzi.Majid Takht Ravanchi yavuze mu kiganiro kuri televiziyo cyayobowe na Christiane Amanpour ko Amerika niyinjira mu rugamba, Iran itazifata mapfubyi. ati “ntituzaba dufite amahitamo, tuzihorera aho bizashoboka hose.”