Inzu ya Donald Trump wahoze ayobora igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika yinjiwemo n’abashinzwe umutekano ba FBI. Biravugwa ko aba bakozi ba FBI bagiye gusaka impapuro z’amabanga bikekwa ko zibitswe n’uyu wahoze ari Perezida w’iki gihugu.
Inzu ya Donald Trump izwi nka Mar-a-Lago iherereye ahitwa Palm Beach Trump aravuga ko yinjiwemo n’aba bakozi ba FBI ku ngufu baje gusaka impapuro zirimo amabanga ya Leta zunze ubumwe za Amerika bivugwa ko zaba zibitswe muri iyi nyubako ye.
Trump ntabwo yishimiye ibyo yakorewe na FBI, yagize ati ” ibintu nk’ibi nta wundi wabaye Perezida bigeze babikorera”. N’ubwo Trump ndetse n’urukiko rw’ikirenga muri leta zunze za Amerika birinze kuvuga impamvu y’iri sakwa ry’inzu y’uwahoze ari umukuru w’igihugu, amakuru avuga ko icyo FBI yashakaga kwa Trump ari impapuro z’ibanga yagiye ajyana iwe mbere y’uko asohoka muri white house.
Umuhungu wa Trump Eric Trump wari muri iyi nyubako ubwo yasakwaga, yavuze ko abakozi ba FBI binjiye mu nzu bagasaka mu masanduku abitsemo impapuro nyinshi Trump yazanye ubwo yari akiri Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika.
Kuva yava ku butegetsi Trump yagize iyi nzu ye Mar-a-Lago aho gutura. Ubwo bazaga iwe kumusaka ntabwo yari ahari kuko yagaragaye ari mu mugi wa New York mu miturirwa ye izwi nka Trump Tower. Trump kuva yatsindwa amatora yagiye agaragaza ko afite inyota yo kuzongera kwiyamamaza muri 2024 ariko ntabwo arabitangaza.