Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Inzara iranuma ,umuyobozi w’ishuri ryo mu karere ka Nyanza yahagaritswe ku kazi nyuma y’ uko afashwe yibye ibishyimbo by’ikigo ayoboye

 

 

Umuyobozi wa rimwe mu ishuri ryo mu karere ka Nyanza ntari mu kazi, yakiye ibaruwa imuhagarika by’agateganyo mu gihe bikekwa ko ari ukubera kunyereza ibishyimbo by’ikigo ayoboye.Aya makuru atangaza ko uyu umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gati (G.S Gati) riherereye mu kagari ka Gati mu murenge wa Muyira, mu karere ka Nyanza yahagaritswe by’agateganyo mu kazi mu gihe hakomeje gukurikiranwa ko yaba yarakoze ubu bujura.

Inkuru mu mashusho

 

 

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Hari ibishyimbo ubuyobozi bwasinyiye ko byinjiye kandi bitinjiye, biri hagati y’ibilo 300 na 350 ni muri urwo rwego rero hakebewe kumenywa aho byaba biri.”

Uriya muyobozi wa G.S Gati yabwiye we yatangaje ko yahawe ibaruwa imuhagarika ku kazi ariko akaba ntacyo yishinja.

Yagize ati “Ibaruwa nahawe ivuga ko bari mu iperereza nyuma bamenya niba ibyo bamvugaho  ari byo bikaba byashyirwa mu rukiko.”

Akomeza avuga ko atemerewe kujya mu kazi nk’uko bisanzwe, gusa yirinze kuvuga icyo yajijijwe.Yagize ati “Ntabwo nabyinjiramo byose kugira ngo ntabangamira iperereza.”

Yemeye Kandi ko ibiri gukorwaho iperereza ari ibijyanye n’imikorere n’imikoranire n’abakozi.

Ubusanzwe byajyaga byumvikana ku bakozi ba Leta aho umukozi waketsweho amakosa amara amezi atatu adakora atanahembwa, gusa uriya muyobozi yatabgaje ko nubwo yahagarutswe  mu kazi ibyo kudahembwa byo ntabyo yatangarijwe nubwo  nta kwezi kurashira ahawe ibaruwa.

Bamwe mu bo bafatanyije umurimo kuri iki kigo bo barasaba abashinzwe iperereza gukurikirana neza iki cyaha yaba yaragikoze akabiryoza kuko yambitse isura mbi iki kigo.

 

Related posts